Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Kagame yatashye Hoteri Singita, agaragaza akamaro kayo ku Rwanda

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 02-08-2019 saa 08:29:38
Umukuru w'Igihugu Paul Kagame (uwa 2 uturutse ibumoso) na Madame Jeannette Kagame ubanza iburyo na bamwe mu bitabiriye uwo muhango

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro ‘Singita Kwitonda Lodge and Kataza House’, agaragaza ko ari hoteri yo ku rwego rwo hejuru izagaragaza neza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Iyi hoteri igezweho yatashywe kuri uyu wa 1 Kanama 2019, yuzuye itwaye asaga miriyoni 20 z’Amadolari y’Amerika, ikaba yubatse mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nyange hafi y’Ikirunga cya Sabyinyo, aho uba unitegeye ibirunga bya Gahinga na Muhabura.

Perezida Kagame yashimiye cyane ‘Singita Group’ yo muri Afurika y’Epfo yayubatse, agaragaza ko iri ari kimwe mu bikorwa remezo by’indashyikirwa mu guteza imbere ubukerarugendo, mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Yagize ati: “Twishimiye igikorwa nk’iki ndetse n’abagize uruhare mu kubaka iyi hoteri, ariko by’umwihariko ‘Singita Company’ biyemeje gushora imari mu Rwanda, nkaba mbashimira akazi gakomeye mwakoze.

Iki gikorwa kiri mu rwego rwo hejuru, gifite agaciro k’u Rwanda ndetse n’Afurika muri rusange, iyi hoteri ni imwe mu bikorwa bizagaragaza u Rwanda neza ku rwego mpuzamahanga”.

Perezida Kagame kandi yashimye ko mu kubaka iyi hoteri hakoreshejwe ibikoresho birambye kandi biboneka mu Rwanda, ndetse yizeza ko urusobe rw’ibinyabuzima biri hafi yayo bizakomeza kubungabungwa kugira ngo bifashe abaza kuyiruhukiramo kubona amafu.

Yakomeje agira ati: “Iyi Hoteri nakomeje kujya nza kenshi kubasura muyubaka, ariko birangiye tuyitashye, niba rero ibyumba byuzuye bikwiye gukoreshwa, ikazana amafaranga, iki ni igikorwa kidakwiye kwibagirana rwose.”

Umuyobozi wa ‘Singita Company’ Luke Bailes, yavuze ko yishimiye uburyo u Rwanda rufite umutekano, akaba ari yo mpamvu biyemeje gushora imari mu guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu gace k’ibirunga.

Yagize ati: “Singita ni imwe muri kompanyi zita ku kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, twasanze rero iki gihugu na cyo gifite gahunda nziza yo kubungabunga ibidukikije, twiyemeza kuza kubaka iyi Hoteri muri kano gace.

Twishimiye kandi agaciro Nyakubahwa Paul Kagame yahaye iki gikorwa aza gutaha iyi Hoteri ku mugaragaro, ibi ni ibyishimo bikomeye. Kubera ko hari zimwe mu nyamaswa hano muri Pariki y’ibirunga zari zitangiye kubangamirwa n’ibikorwa bya muntu, ni yo mpamvu twiyemeje gutera ibiti, aho tumaze gutera ibigera ku bihumbi 60, mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi Hoteri izaha serivise abantu baturutse hirya no hino ku Isi nta kurobanura, ndetse asaba abanyarwanda by’umwihariko kujya bajya kuharuhukira bakumva amafu ava mu birunga.

Ndarisabamungu Eric, umuturage wo mu murenge wa Nyange aho iyi Hoteri yubatse, avuga ko ije ari igisubizo mu kubaha imirimo ndetse bakaba bizeye ko izajya inabagurira umusaruro wabo.

Yagize ati: “Kuba iyi Hoteri ije hano ni kimwe mu bigiye gutuma abana bacu babona imirimo hafi, kuko bamaraga kwiga ibijyanye n’ubukerarugendo bakajya gushakira akazi mu mujyi wa Kigali, ubu rero biroroshye.

Ikindi abakerarugendo bazajya baza kugura ibikoresho by’ubugeni byacu hano, ndetse n’umusaruro wacu ugizwe n’inyanya, ibirayi, amata, amatungo n’ibindi bigurwe n’iyi Hoteri. Ibi ni ibintu rwose byiza, ariko nshima Ubuyobozi bwacu kuko hari bamwe batinyaga gushora imari hano, ariko ku bw’umutekano, byarashobotse”.

Perezida Paul Kagame (iburyo) ubwo yafunguraga ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge and Kataza House, akaba yaravuze ko izagaragaza neza u Rwanda

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame (uwa 2 uturutse ibumoso) na Madame Jeannette Kagame ubanza iburyo na bamwe mu bitabiriye uwo muhango

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.