Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Kagame yasobanuye inzira y’u Rwanda mu bumenyi n’ikoranabuhanga

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 28, 2018

Perezida Paul Kagame yasobanuye uko u Rwanda ruteza imbere amasomo y’ubumenyi n’ikorabanuhanga, aho u Rwanda rwaturutse n’aho rugeze mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Perezida Paul Kagame hamwe na Perezida wa Senegal Macky Sall (bari hagati) bari kumwe n’abahawe ibihembo bya Next Einstein Forum

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 27 Werurwe 2018 ubwo we na mugenzi we Macky Sall wa Senegal bahuriraga ku meza y’ibiganiro batanze ku “Kubaka umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi” ku munsi wa kabiri w’inama y’Ihuriro NEF 2018 (Next Einstein Forum), ibiganiro byayobowe na Didier Acouetey umuyobozi w’ikigo nyafurika cy’ubushakashatsi “AfricSearch Group”.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rugeze ubu rwahereye hasi cyane, aho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubukungu bwari bwarazahaye, nta bikorwa remezo, igihugu kimaze gutakaza abantu barenga miliyoni. Avuga ko habanje guhuza imbaraga, gushyira ibintu ku murongo no kubaka inzego z’igihugu kugira ngo zifashe kugera ku by’ibanze.

Ati “Twashoye imari mu burezi, dukora ibyo dushoboye dufatanyije n’abaterankunga, tugamije gukangurira urubyiruko rwacu kwiga siyansi ndetse no guha amahirwe abaturage bacu. Mu ntangiriro, U Rwanda nta bwo rwari rufite amahitamo, ibintu byose byazaga mu by’ibanze, icyo twakoze rero ni uko twagerageje gushyiraho uburyo bwo kubijyanira hamwe byose mu bushobozi buke twari dufite.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagaragaje inzira u Rwanda rwanyuzemo mu rwego rw’ubumenyi n’ikoranabuhanga

Twakomeje guteza imbere ubufatanye hagati y’abikorera n’ibigo bifite aho bihuriye n’uburezi, kugira ngo ibitekerezo n’imishinga y’urubyiruko rwacu bitezwe imbere kandi byoroherezwe. Twashoye imari mu burezi, dukora ibyo dushoboye dufatanyije n’abaterankunga tugamije gukangurira urubyiruko rwacu kwiga siyansi ndetse no guha amahirwe abaturage bacu.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zo korohereza abashoramari kandi ruri ku mwanya mwiza ku Isi no muri Afurika kandi ruzakomeza gutanga igihe cyarwo, imbaraga, ndetse no gushyiraho za politiki zikwiriye kugira ngo ubumenyi muri siyansi butere imbere, ashimangira ko ibyo bidakozwe u Rwanda rwaba ruhomba kuko byungura abaturage barwo.

Umukuru w’Igihugu, yagaragaje ko mu bana b’igihugu boherezwa kwiga ubumenyi butandukanye hanze abarenga 85% bagaruka kandi ari nabo bari mu bikorwa bitandukanye by’ishoramari, bikorera, bagatanga akazi ku bandi ari nako bateza imbere igihugu mu buryo bwihuse.

Perezida wa Senegal, Macky Sall, yavuze ko mu kubaka igihugu ayoboye byajyanye no kubaka ubushobozi bwa muntu bushingiye ku burezi, ubunyamwuga n’ibindi, hashyirwaho imbagara mu guteza imbere amasomo y’ubumenyi hanubakwa laboratwari zikomeye no gushaka abarimu babifitiye ubushobozi bituma abana bibona mu byo bumva bakunze mu masomo yabo.

Ku meza y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bombi hari kandi na Teresia Bauer, Minisitiri ushinzwe Ubumenyi, ubushakashatsi n’ubugeni muri Leta ya Baden-Württemberg mu Budage na Mmamoloko Kubayi-Ngubane wo muri Afurika y’Epfo n’Umuyobozi Mukuru w’ihuriro NEF, Thierry Zomahoun.