Kagame yashimye uruhare rwa Kiliziya muri serivisi zifasha Abanyarwanda

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 27-01-2019 saa 18:39:36
Perezida Kagame na Musenyeri wa Arkediyosezi ya Kambanda Antoine

Perezida Paul Kagame arashima uruhare rwa Kiliziya Gaturika muri serivisi zitandukanye zifasha Abanyarwanda zirimo ubuzima n’uburezi.

Ibyo yabitangarije mu muhango wo kwimika Musenyeri mushya wa Arikidiyoseze ya Kigali Kambanda Antoine wabereye kuri sitade Amahoro ejo hashize ku wa 27 Mutarama 2019.

Perezida Kagame yagize ati: “Turashima uruhare Kiliziya Gatolika ikomeje kugira mu gufatanya n’Abanyarwanda, cyane mu gutanga serivisi z’ubuvuzi n’uburezi ku baturage bose, ntakuvangura bishingiye ku madini. Tubashimiye akazi keza mukora, kandi turabasaba gukomeza, mugakora n’ibirushijeho.”

Mu gukomeza kubigeraho yabasabye gukorana b’inararibonye za Kiliziya, abakora muri izo serivisi kuko byabafasha guhuza ibikorwa no kuzamura ireme ryabyo.

Ati “Bumwe mu buryo bwo gukora ibyo, ni ugukomeza gusangiza abandi inararibonye inzego za Kiriziya zifite, cyane cyane abakora muri izo serivisi. Ibi byadufasha guhuza ibikorwa byacu no kuzamura ireme ryabyo.”

Yongeyeho ati “Imyaka hafi ibiri irashize, ubwo nagiriraga uruzinduko i Vatikani, Papa mu kiganiro kiza twagize, haza ndetse kuvamo gusaba Imana imbabazi mu izina rya Kiriziya yose ku byo baba batarujuje neza mu myaka ishize, mu mateka mabi y’igihugu cyacu.”

Umukuru w’Igihugu yashimiye Papa kuko yashishoje bigatuma Abanyarwanda bongera kubakaumuryango. Ati “Ibi twarabishimye, tunabishimira Papa Fransisko ko yashishoje ibyo byose bigashoboka kandi bikadufasha gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda.”

Yavuze ko iyo ntambwe yatewe abanyarwanda bose bakwiye kuyubakiraho. Ati “Iyi ni intambwe ikomeye twese dusabwa kubakiraho mu bufatanye, kugira ngo imibanire ya Kiliziya n’u Rwanda irusheho gusobanuka, tudashingiye ku mateka, ahubwo tureba ahazaza twese twifuza.”

Perezida Kagame asuhuzanya na Musenyeri Kambanda wimitswe nka Musenyeri wa Arkeziyosezi ya Kigali

Perezida Kagame kandi yagize ati: “Reka dushyire inyigisho za Papa mu ngiro, zitwubake mu mitima nk’abihayimana n’abemera. Turashaka ko Kiriziya ikomeza kuba umufatanyabikorwa mu kubaka u Rwanda, no mu gusigasira umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge ukwiyubaka kwacu gushingiyeho. Iyi gahunda y’ingirakamaro ifasha mu gushimangira gukorera hamwe, ndetse ikanateza imbere gahunda y’Igihugu yo kubaka ireme mu madini n’imiryango ishingiye ku myemerere.”

Yashimye musenyeri ucyuye igihe. Ati “Ndashimira kandi Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa ku buryo yayoboye iyi Kiliziya mu Rwanda mu myaka irenga 20 ishize, mu gihe k’ingenzi mu mateka y’iterambere ry’Igihugu cyacu. ‘

Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe umusimbuye. Ati “Ikizere Nyirubutungane Papa akugiriye, kirerekana akamaro wagiriye abo wayoboye muri za Paruwasi na Diyosezi wagiye ushingwa. Tukwifurije ishya n’ihirwe kandi tuzagufasha uko dushoboye kuzuza izi nshingano nshya uhawe.”

Arikidisikopi mushya wa Kigali Kambanda Antoine, yashimye Imana Aho yamukuye n’ibyo yagiye imukorera, ashima Papa Francis wamugiriye ikizere ndetse na Perezida wa Repubulika uburyo anoza imibanire hagati ya Leta na Kiliziya.

Mgr Kambanda yiyemeje ko Kiliziya izakoresha ubushobozi ifite mu kubaka u Rwanda rwifuzwa kugira ngo habeho kuzasigira abana b’igihugu umurage w’amateka meza.

Ati:” Nzaharanira ubwiyunge n’ubumwe bw’Abanyarwanda, gufata neza ibidukikije, indangagaciro za Gikirisitu mu muryango. Urugo ni rwo shingiro ry’umuryango, kandi twite ku rubyiruko kugira ngo ingo zubakwa zirusheho kuba nziza. Tuzarwitaho kugira ngo tube abakirisitu b’Abanyarwanda.”

Mgr Kambanda yashimye Leta anashima mugenzi we asimbuye Ntihinyurwa uburyo yakoze ubutumwa bwe ndetse amusaba gukomeza kumugira inama.

Mgr Ntihinyurwa Thadée ugiye mu kiruhuko k’izabukuru yashimiye imikoranire ye n’abasenyeri, abapadiri, abakirisitu uburyo bamuteye imbaraga, abasaba kumukomeza mu isengesho nk’uko bisanzwe. Ashima Leta yamufashije gutuma abasha gusohoza inshingano ze muri Kiriziya.

Mu gusoza uwo muhango, Umukuru w’Igihugu yashimiye muri rusange ubufatanye buranga amadini atandukanye akorera mu gihugu. Ati “Ndagira ngo nsoze nshimira ubufatanye buranga amadini atandukanye akorera mu Gihugu cyacu. Ntabwo ibi tubifata nk’ibisanzwe, cyane cyane iyo turebye ibibera ahandi, ndetse tukibuka bimwe mu mateka yacu, bidutera kwibuka ko iyi ntambwe dutera yarushaho gukomera.

Yanagarutse ku busabe bwaMgr mushya, ati “Ndagira ngo nsoreze ku ijambo Musenyeri Antoine Kambanda yavuze mu isoza ry’ijambo rye, ikifuzo cyo kubaka Katederali Nshya, ndagira ngo nongereho ko tuzafatanya kuyubaka, tukubaka Katedarali nziza, nshya, byanashoboka, tukayubaka ahantu hashya.”

Perezida Paul Kagame yanashimiye intumwa ya Papa mu Rwanda, ati “Sinazosa ntashimiye intumwa ya Papa mu Rwanda, uburyo asohoza inshingano ze neza, mu mibanire n’imikoranire n’abandi bagenzi be. Turashaka kumutuma kudushimirira Papa Fransisko uburyo adahwema gutekereza u Rwanda, no mu masengesho ye.”

Installation of New Archbishop of Kigali Archdiocese | Kigali, 27 January 2019

Arikidiyoseze ya Kigali, ni imwe muri Diyoseze 9 mu Rwanda, yashinzwe mu 1976 ikaba imaze kuyoborwa n’aberekidisikopi 3 ari bo, Mgr Nsengiyumva Vincent, Mgr Ntihinyurwa Thadée na Mgr Kambanda Antoine.

Iyi Arikidiyoseze igizwe na Paruwasi 31, Santarari 183, imiryango remezo 5209 hamwe n’Abapadiri 190.

Umuhango wo kwimika Musenyeri mushya wa Kigali ukaba witabiriye n’intumwa ya Papa, abihayimana bavuye muri Tanzaniya, u Burundi na Congo (DRC).

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.