Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kagame yashimye akazi gakomeje gukorwa na NEPAD

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya 28-01-2018 saa 07:48:05
Perezida Paul Kagame ubwo yatangaga ikiganiro mu nama ya NEPAD, aho yashimye akazi keza irimo gukora

Ku mugoroba w’ejo hashize Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yitabiriye inama ya NEPAD ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika bagize itsinda HSGOC rigamije kugena imiyoborere ya NEPAD, gushyiraho politiki na gahunda z’ibikorwa, maze ashima ibikorwa bikomeje gukorwa na NEPAD.

Perezida Paul Kagame ubwo yatangaga ikiganiro mu nama ya NEPAD, aho yashimye akazi keza irimo gukora

NEPAD ni ubufatanye Bushya mu Iterambere ry’Afurika, ikaba ari gahunda y’iterambere ry’ubukungu bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU). Perezida Paul Kagame akaba yarashimye ibirimo gukorwa muri iyi gahunda.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa 27 Mutarama 2018, Umukuru w’Igihugu akaba yarashimiye Perezida wa Senegal Macky Sall ku bwo kumutumira muri iyo nama, anamushimira ubuyobozi bwe bw’iriya komite n’akazi gakomeye kamaze gukorwa. Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira NEPAD ku bw’akazi keza ikomeje gukora, cyane cyane mu gufasha ubuhinzi n’ibikorwa remezo ndetse n’ikoranabuhanga mu bihugu byacu.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba NEPAD yisanga muri Afurika Yunze Ubumwe, n’amavugurura y’uyu muryango (AU) azayiha indi shusho, ati “Kubera ko amavugurura arimo gukorwa azahindura isura ya NEPAD nk’urufatiro rw’iterambere ry’Afurika Yunze Ubumwe, ari cyo kihutirwa k’ibanze. Icyo ibi bivuze, ni uko uruhare rw’umuryango ruzasobanuka kurushaho.” Akaba yavuze ko NEPAD irebana no kugeza ku iterambere umugabane w’Afurika, ku baturage b’Afurika.

Mu kiganiro yatanze, Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko umuntu ku giti ke ndetse no kwiyemeza kw’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ari byo byerekana akamaro k’ibigerwaho. Ati “Hakenewe ubuvugizi bwo ku rwego rwo hejuru, haba ku mugabane no ku isi, no gukomeza ibikorwa biganisha ku ntego.”

Akaba yarasoje asaba abari aho gukorera hamwe, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ukarushaho gukorera Abanyafurika bose.

NEPAD yashyizweho n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika bateraniye mu nama i Lusaka muri Zambia hari muri Nyakanga 2001.

Umwanditsi:

MUGABO LAMBERT

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.