Kagame yashimye abagize uruhare mu kubaka Kaminuza ya UGHE

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 25-01-2019 saa 17:02:45
Perezida Kagame yitegereza iyi kaminuza y'ubuzima yo mu Karere ka Burera

Perezida Paul Kagame arashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu iyubakwa rya Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi (UGHE).

Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu muhango wo gutaha iyi Kaminuza (UGHE: Uniersity of Global Health Equity) kuri uyu wa ejo 25 Mutarama 2019 mu Karere ka Burera.

Yagize ati “Ndagira ngo nshimire abagize uruhare muri iki gikorwa bose, bakagera kuri iyi kaminuza nziza dutashye ku mugaragaro uyu munsi. By’umwihariko, ndagira ngo nshimire Bill na Joyce Cummings ku nkunga bateye iki gikorwa no ku ruhare bakomeje kugira. Twishimiye kuba turi kumwe namwe uyu munsi.”

Perezida Kagame kandi yashimiye Bill na Melinda Gates n’umuryango bashinze “Gates Foundation”, ku nkunga bateye iki gikorwa, no kuba bakomeje gukorera ubuvugizi ubuzima bwiza mu Rwanda no ku Isi.

Yagize ati “Ngendeye ku buryo abiga n’abakora hano baturuka mu bihugu bitandukanye, ntabwo naba nibeshye mvuze ko Isi yahuriye hano i Burera.”

Perezida Paul Kagame ubanza iburyo yegeranye na Dr. Paul Farmer, Umuyobozi w’Umuryango Inshuti mu Buzima bari muri kaminuza ya UGHE

Kagame avuga ko igice cya mbere cyo kubaka iyi kaminuza kirangiye kandi gikoze neza cyane. Ati “Ariko turacyafite byinshi byo gukora kandi Leta n’abaturage twese twiteguye gukomeza gufatanya. Buri ntambwe duteye tugana imbere yubaka ubushobozi bwacu mu gukora byinshi kandi byiza birushijeho.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku kamaro ko gushora imari mu by’ubuzima, avuga ko bifasha kugabanya ubuzima bw’abaturage butakara.

Yavuze ko yavuye mu nama y’i Davos mu Busuwisi igitaraganya kugira ngo yifatanye n’abandi gutaha izi nyubako z’ishuri, akaba ari mu rwego rwo kugaragaza agaciro aha iki gikorwa.

Yanagarutse ku mwihariko w’iyo kaminuza nshya, ko ari uko igiye guhugura inzobere mu buvuzi, ku buryo zigira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishya bibangamiye ubuzima ndetse ko ibitaro bitavura indwara ahubwo bivura abantu, buri wese ku giti ke, mu buryo bwe.

Ati “Nta bwo kaminuza igamije guhugura inzobere mu buvuzi gusa nubwo ari yo ntego yayo, ahubwo ni ukwigisha abanyeshuri gushyira imbere ubuzima bw’abantu. Ibitaro ntibivura indwara bivura abantu.”

Yongeyeho ko Inshuti mu Buzima ari umufatanyabikorwa w’ingirakamaro mu rugendo rugana ku buzima buzira umuze. Ati “Bakorana n’ibigo byacu mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zigezweho mu bitaro bitatu harimo n’ibivura kanseri hano i Butaro ndetse n’ibigo nderabuzima.”

Ashimangira ko iri shuri rizafasha, ari ukwerekana akamaro no kubaka inzego z’ubuzima z’ibihugu. Ati “Kwigisha ayo mahame ni ingenzi mu kugabanya ibibazo bikigaragara muri gahunda z’ubuzima haba mu bihugu ndetse no mu turere. Twishimiye rero gufatanya namwe.”

Perezida Paul Kagame uwa 4 uhereye ibumoso ari kumwe n’abandi bayobozi ubwo hatahwaga kaminuza ya UGHE

Perezida Kagame yasoje ijambo agira ati “Murakaza neza rero mwese hano mu Rwanda, kandi tuzakora ibishoboka byose ngo tubaherekeze mu kubaho kwanyu, mu myigire yanyu, ndetse no mu gukorera muri twe kwanyu. Mwumve ko mu Rwanda ari iwanyu, muri mu rugo.”

Dr. Paul Farmer, umuyobozi w’Umuryango Inshuti mu Buzima (Partners in Health) wagize uruhare mu iyubakwa ry’iri shuri, yashimye ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda muri iki gikorwa, aho asanga ari ikimenyetso cy’uko izagera ku ntego yayo.

Yavuze ko u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe kubakwamo iyi kaminuza kuko ari intangarugero mu byo rukora, kuba ishuri ryarubatswe mu cyaro akaba ari ku mpamvu z’ikirere cyaho n’intego rifite mu guhugura abanyeshuri hagamijwe guteza imbere imitangire y’ubuvuzi rusange mu bice by’icyaro ndetse no ku Isi.

Abanyeshuri batangiye muri iri shuri bagera kuri 24 baturuka mu bihugu 12 by’Afurika, ni mu gihe abari biyandikishije basaba bari 300.

Perezida Kagame yitegereza iyi kaminuza y’ubuzima yo mu Karere ka Burera

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.