Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Kagame yashimiye abayobozi basimbuwe, by’umwihariko Mushikiwabo

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 19-10-2018 saa 15:02:55
Luoise Mushikiwabo wari umaze imyaka 9 ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga

Ku gicamusi cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame Paul yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya batandatu n’abayobozi bakuru ba Polisi baraye bashyizwe mu myanya.

Yabifurije imirimo myiza, abasaba gukorana umuhati no gushyira hamwe kugira ngo igihugu gitere imbere.

Yashimiye kandi abayobozi basimbuwe, by’umwihariko Louise Mushikiwabo, amwifuriza n’akazi keza ko kuyobora Umuryango w’Ibihugu 84 bikoresha Igifaransa, umwanya aherutswe kwemezwaho i Erevan muri Armenia.

Soma: Bidasubirwaho: Mushikiwabo yatorewe kuyobora Francophonie

Perezida Kagame yagize ati, “By’umwihariko nagira ngo mbonereho umwanya mu izina ryacu twese, Guverinoma ndetse no mu izina ry’Abanyarwanda bandi, nshimire Madame Louise Mushikiwabo akazi keza yakoze akorera igihugu cyacu, noneho namushimira n’umwanya yatorewe wo kuyobora umuryango mpuzamahanga wa Francophonie. Aracyadukorera kuko u Rwanda ruri muri Francophonie, ntabwo nshindikanya rero ko azuzuza inshingano ze nshya nk’uko yazuzuzaga hano iwacu, turamwifuriza akazi keza.”

Louise Mushikiwabo wari umaze imyaka 9 ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

Madame Mushikiwabo yari asanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu mpera z’umwaka wa 2009.

Yasimbuwe na Ambasaderi Richard Sezibera wari usanzwe ari Umusenateri, aho yinjiye muri Sena ku Kuboza 2016 ku itike y’Intara y’Amajyepfo asimbuye nyakwigendera Jean de Dieu Mucyo.

Richard Sezibera mbere yo kwinjira muri Sena yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, yabaye Intumwa ya Perezida mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse yigeze no kuba Minisitiri w’Ubuzima.

Mu baminisitiri barahiye harimo:

  • Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
  • Dr Sezibera Richard, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba
  • Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mw’Itumanaho na Inovasiyo
  • Suraya Hakuziyaremye, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda
  • Solina Nyirahabimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Abayobozi ba Polisi babiri barahiye ni

  • DCG MUNYUZA Dan, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu,
  • CP NTAMUHORANYE Felix: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa

Aba bayobozi barahiye mu magambo no mu nyandiko ko batazahemukira Repubulika y’u Rwanda, kandi ko bazubaha Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Perezida Kagame, nyuma yo kumugezaho indahiro zabo, yabashimiye ko bemeye gufata inshingano “zikomeye” zo gukomeza gukorera igihugu.

Yunzemo ati, “Ndashimira kandi n’abarangije inshingano muri iki gihe cyangwa se muri uyu mwanya, bamwe ndetse bakaba bahawe izindi, ababasimbuye ubwo bazahera aho ngaho bubakira aho abandi bari bageze.”

Yizera ko aba bayobozi biteguye “gufatanya n’abandi bayobozi n’abanyarwanda muri rusange, kubaka u Rwanda, kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere ryifuzwa.”

Yavuze ko mu bikenewe mu rugamba rw’iterambere harimo “kongera ubukungu no kuzamura imibereho y’abaturage”, avuga ko ari “umurirmo uhoraho” usaba “gukorana, imbaraga, ibitekerezo n’imikorere myiza ijyanye n’igihe tugezemo.”

Yabwiye aba bayobozi bashya ko yizera ko hari ibishya bazanye, avuga ko kuzana amaraso mashya mu nzego nkuru z’igihugu “hari ubwo biba ngombwa” kubera impinduka zifuzwe mu rwego rw’imikorere cyangwa no mu bakozi.

Ati, “Impinduka iyo ari yo yose iba igamije kunoza imikorere, kongera umusaruro no kugeza ibikorwa na serivisi ku baturage ku rwego ruba rukwiye.”

Yakomeje agira ati, “Twese rero dufite ubushobozi n’impano bitandukanye, ariko ibi byose, cyangwa umuntu wenyine ntabwo byatugeza kure ku musaruro dushaka no ku ntego y’igihugu cyacu.”

“Kubigeraho ni ngombwa ko twese cyane cyane abayobozi dukorana hagati yacu kandi tugakorana n’abandi, tugahuza ibikorwa, tugahuza imbaraga, bityo ibyo dukora byose tukaba twumva ko dukorera abaturage kandi dukorera igihugu, ntabwo ari twe twikorera gusa ubwacu.”

Umukuru w’Igihugu yibukije aba bayobozi ko “abanyarwanda bifuza kugera kuri byinshi” ati, “kandi ngira ngo binihuse byaba byiza, ibyiza biziye igihe biba byiza kurusha.”

“Ibyo rero dukwiye guhora tubyumva dutyo. Umusanzu wa buri wese urakenewe, cyane, uw’abayobozi kugira ngo igihugu kigere ku cyifuzo, n’abanyarwanda na bo bagere ku byo bifuza. Ibi byose rero ni byo duteze ku bayobozi, ari abashya, ari n’abasanzwe.”

Niba ushaka kumenya abandi bayobozi bashya bashyizweho n’abo basimbuye, soma inkuru yacu yabanje: Kagame yahinduye abaminisitiri, akora n’izindi mpinduka zikomeye

Indi nkuru wasoma: Uwacu yashimiye Kagame icyizere yamugiriye, bamwe bati “tuzagukumbura”

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.