Kagame yashimiye abasenateri ba US basuye u Rwanda, abasaba kuzagaruka

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 23-02-2019 saa 11:27:14
Perezida Kagame asuhuza umwe mu bagize itsinda ry'abayobozi b'Amerika basuye u Rwanda, kuri iki Cyumweru

Perezida Kagame yashimiye intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika ziri mu Rwanda, azisaba gufata mu Rwanda nk’iwabo ku buryo bagaruka igihe babishakiye bakakiranwa urugwiro.

Abo bayobozi bayobowe na Senateri Jim Inhofe ukomoka muri Leta ya Oklahoma, bitabiriye amasengesho n’isangira ry’abayobozi bakuru b’u Rwanda ryiswe Rwanda Leaders Fellowship Prayer Breakfast, kuri uyu wa 23 Gashyantare 2019.

Perezida Kagame yagize ati, “Natekereje ko atari byiza ko tuva muri iki cyumba nyuma y’isengesho ryiza no gusangira ifunguro, ntashimiye Senateri Inhofe n’abandi bayobozi yazanye na bo, abayobozi bo muri Sena, mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.”

“Nifuzaga kubashimira kuba iteka mutubonera umwanya, mugasura igihugu cyacu tukanasangira icyo dushobora gusangira gifite icyo cyongera ku iterambere ry’igihugu cyacu kikanadufasha gutera intambwe twifuza gutera.”

Perezida Kagame yabashimiye byimazeyo kuba basuye u Rwanda, ababwira ko iyo bataza mu Rwanda bagasura ikindi gihugu u Rwanda rutari no kubimenya, ababwira ko kuba baje mu Rwanda bisobanuye ko barufite ku mutima.

Yakomeje agira ati, “Nyamuneka mumenye ko bidushimisha iyo musuye igihugu cyacu iyo mukeneye kuza kubana n’abaturage bacu n’abayobozi bacu. Nimubikenera, aha muzahafate nk’imuhira hanyu ha kabiri (second home).”

Abandi basenateri bazanye mu itsinda na Jim Mountain Inhofe ni Mike Enzi uhagarariye Leta ya Wyoming muri Sena ya Amerika, ndetse na Senateri John Boozman uhagarariye Leta ya Arkansas, bose bakaba ari abo mu ishyaka ry’aba-Republicains rya Perezida Donald Trump.

Si abo gusa basuye u Rwanda kuko bazanye nanone na Marion, Kelly ndetse na Goanforte na bo bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Kagame asuhuza umwe mu bagize itsinda ry’abayobozi b’Amerika basuye u Rwanda, kuri iki Cyumweru

Prayer Breakfast with U.S. Congressional Delegation | Kigali, 23 February 2019

Andi mafoto yaranze ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’aba bayobozi bo muri Amerika

Meeting with US Congressional Delegation | Kigali, 23 February 2019

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.