Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Kagame yasabye urubyiruko gushyira u Rwanda ku meza y’icyubahiro

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 18, 2017

Aganiriza urubyiruko ruri mu ihuriro rya ‘YouthConnekt2017’ rihuje urubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’igihugu no mu mahanga, ndetse n’urubyiruko rwitabiriye Itorero “Urunana rw’Urungano” Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasabye uru rubyiruko guhora baharanira gushyira u Rwanda ku meza y’icyubahiro.

Ni ku munsi w’ejo hashize, ku cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017, ubwo Perezida Paul Kagame yagezaga ijambo kuri uru rubyiruko rugera ku 3000 ruteraniye mu ihuriro “YouthConnekt2017”.

Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’urubyiruko, yababwiye ko bakwiye guharanira ko u Rwanda ruba imbere, kandi bagahora baharanira kumenya no kwiga, bakagira umuco wo kunenga no kunengwa

Umukuru w’Igihugu yasabye uru rubyiruko ko mu mitekerereze yabo hagomba kuvamo gusindagizwa, kuko urubyiruko rwaba urw’u Rwanda cyangwa urw’Afurika rurashoboye. Yababwiye ko nk’uko mu minsi mikuru haba ameza y’icyubahiro, buri gihe nk’urubyiruko bagomba guhora bashaka gushyira u Rwanda kuri ayo meza kandi bakabikorera.

Aba ni bamwe mu rubyiruko bitabiriye huriro YouthConnekt2017, rihuje urubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’igihugu no mu mahanga, ndetse n’urubyiruko rwitabiriye Itorero ‘Urunana rw’Urungano’

Ati “Mu mikorere yanyu, mu mitekerereze yanyu, mugomba guhora mwibaza impamvu u Rwanda rutari ku meza y’icyubahiro, mugaharanira gukora cyane, tugafatanya, tukarugeza kuri ‘table d’honneur’.” Yababwiye ko aya meza y’icyubahiro atagenewe abandi batari Abanyafurika cyangwa Abanyarwanda gusa, abasaba kubiharanira kwa buri wese kuko iyo ubiharaniye urahagera.

Perezida Kagame akaba yaraberetse inzira yo kugera kuri ayo meza, ati “Gutekereza neza, ugashyira ibitekerezo byawe mu ngiro mu buryo bunoze, ugakomeza gukora cyane, ni byo bikugeza kuri ya meza y’icyubahiro.”

Yababwiye ko urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’Afurika muri rusange bagomba gukorana n’urw’ahandi ku Isi, bakirinda guteta kugira ngo badatakaza amahirwe mu rugendo rugana ku meza y’icyubahiro ‘table d’honneur’ kandi ngo iyo uhageze urakora cyane ugaharanira kuhaguma.

Yababwiye ko guhura k’urubyiruko bivuze gushyira hamwe imbaraga, ubumenyi, n’ubushobozi mu gukemura ibibazo bihari, cyane ko avuga ko n’ahandi muri Afurika ibibazo bihari byinshi ari bimwe. Ati “Iyo hagize ushaka gukora wenyine, nta bwo yabyikemurira byose. Bisaba ubufatanye no gushyira hamwe.”

Kagame yahanuye urubyiruko kunengwa no kunenga

Umukuru w’Igihugu kandi yahanuye uru rubyiruko, ati “Ntimuzigere mutezuka ku muco wo gushaka kumenya, gushaka kwiga, kunengwa, no kunenga. Mugomba guhorana inyota yo kumenya, no gukora kuzana kumenya kuko ni byo bibubaka.” Akaba avuga ko mu kunengana no gukosorana havamo gutera imbere kwa bose nta we usigaye inyuma.

Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko uwakunenze aguha umwanya wo kwikosora, ugakosora ibitagenda neza. Ngo uranengwa ariko na we ukanenga kugira ngo mwese mugire uruhare mu kubakana. Ati “Uko ni ko tugira umusanzu mu kubaho neza kwa buri umwe muri twe […] Kugira ngo tube abayobozi beza uyu munsi n’ejo hazaza, tugomba kumenya ko nta wakemura ibibazo ari nyamwigendaho. Dukwiriye kandi gutinyuka tukiga, tukemera kunenga no kunengwa.”

Kuri uyu muco kandi, yakomeje agira ati “Mu muco wacu, n’abatubwira ibyo tudashaka turabumva ariko tukirinda kurwanira ibidafite akamaro. Abaza kudutonganya badutunga agatoki ngo dufite ibibazo tubibutsa ko n’iwabo bihari kandi ko batadukunda kurusha uko twikunda.

Akenshi icyo baba bagambiriye si ukudufasha kubikemura […] Baraza bakadutunga agatoki tukabumva, bakatwibutsa ko baduha amafaranga tukabashimira, ariko tukababaza urwo rukundo rutuma batugirira impuhwe zingana zityo, usanga rimwe na rimwe batanafitiye ab’iwabo.”

Kagame yababwiye ko kuba bakiri urubyiruko bibaha amahirwe yo guhiganwa gukora ibyiza, ubumenyi umuntu afite akabukoresha mu kunoza neza ibyo akora. Ati “Kuba urubyiruko gusa nta cyo bivuze, ariko ni amahirwe meza yo kugira icyo ubikoresha gifite akamaro.”

Bityo yababwiye ko kunoza ibikorwa ari byo bifasha kubaka igihugu ku buryo bwishimirwa, hakubakwa igihugu kibateye ishema.

Umwe muri uru rubyiruko, Faustin, witabiriye Itorero ‘Urunana rw’Urungano’ yagize ati “Nyuma y’inyigisho twahawe n’ubuhamya butandukanye twasangiye, twiyumvisemo ubunyarwanda, yaba abo mu miryango yakoze Jenoside ndetse n’abo mu miryango y’abazize Jenoside. Ubu turi umwe, dushyize hamwe mu kubaka u Rwanda.”

MUGABO LAMBERT