Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Kagame yasabye Inteko zishinga Amategeko kongera imbaraga mu rwego rw’ubuzima

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 24-11-2021 saa 18:38:31
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama ya 17 y’abakuriye Inteko zishinga Amategeko zo mu bihugu by’Afurika biri mu Ihuriro ry’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CSPOC)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Inama ya 17 y’abakuriye Inteko zishinga Amategeko zo mu bihugu by’Afurika biri mu Ihuriro ry’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CSPOC), asaba abayitabiriye kuba ku isonga  mu guteza imbere  urwego rw’ubuzima.

Muri iyi nama irimo kubera i Kigali, yatangiye uyu munsi ku wa 24 Ugushyingo 2021, Perezida Kagame yashimye uruhare abagize Inteko zishinga  Amategeko bagize mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yagize ati: “Mu gihe tugikeneye kuva mu ngaruka twatewe n’icyorezo, Inteko ziracyakeneye kuba ku isonga mu kubaka ubudahangarwa bw’ Afurika by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima no mu zindi nzego”.

Yagaragaje ko kugira ngo ibi bigerweho  hari ibintu bine bigomba kwitabwaho  n’abagize Inteko zishinga Amategeko.

Yagize ati: “Icya mbere ndahamagarira Inteko zishinga Amategeko  kwemeza amasezerano y’ ishyirwaho ry’Ikigo Nyafurika gishinzwe  imiti African Medicines Agency”.

Nk’uko yabigaragaje, ni amasezerano y’ingenzi azafasha kwemeza ko inkingo n’ubuvuzi bikorerwa muri Afurika biri ku rwego rwo hejuru kandi rwizewe.

Perezida Kagame yavuze ko icya kabiri ari icy’uko  abari mu Nteko zishinga Amategeko bakwiye kuba imbaraga z’ishyirwa mu bikorwa  ry’isoko rusange muri Afurika n’amasezerano ya Paris ku birebana n’ikirere; byose bisaba amategeko yo gutuma birushaho gukorwa neza.

Icya gatatu ni ugushyiraho amategeko yo kunoza imikoreshereze y’ikoranabuhanga  mu buryo bukwiye bigashyirwa mu byihutirwa.

Icya kane ni  ugusaranganya ingengo y’imari bigakorwa  hashingiwe ku biteganyijwe mu ngamba zirambye z’iterambere zemejwe n’Umuryango w’Abibumye (SDGs) n’icyerekezo 2063 cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima ahagaragara cyane gucungira ku nkunga zituruka hanze y’uyu mugabane.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yafunguraga inama ya 17 ya CSPOC

Yagaragaje ko icyorezo cya COVID-19 cyerekanye aho Afurika ifite intege nke kandi kidindiza  bimwe mu byo uyu mugabane wari wagezeho, gusa si wo wonyine wahuye n’izo nzitizi ariko binyuze mu bufatanye hari imbaraga nyinshi usabwa kugira ngo wongere usubire ku murongo mwiza.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahamagariye abitabiriye inama gukomeza gushimangira ubufatanye. Yagize ati: “Ndashaka gushishikariza buri wese muri twe gukomeza gusangira ubumenyi, ubuhanga, ubushobozi n’ubufatanye ni bwo imbaraga zizagwira”.

Mukabalisa Donatille, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite,  yagaragaje ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kongera kwisuzuma no kuvugurura imikorere kugira ngo ibyo abaturage babategerejeho  babashe kubishyira mu bikorwa.

Mukabalisa Donatille Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite

 Insanganyamatsiko y’iyi nama iragira iti: “ Inteko zishinga Amategeko nyafurika mu kinyejana cya 21”.

Mu bihugu byayitabiriye harimo Botswana, Cameroon, Ghana, Kenya, Mozambique, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda n’u Rwanda ruzayakira.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.