Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Kagame yasabye Afurika kuziba icyuho kiri mu buvuzi

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya May 22, 2018

Perezida Paul Kagame uyoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU, yasabye ibihugu by’Afurika hamwe n’abafatanyabikorwa gufatanya, mu rwego rwo kuziba icyuho no gukemura ibibazo biri mu buvuzi birimo nk’ibikoresho bidahagije n’abakozi kuko ari bwo ubuvuzi buzabasha kugera ku banyafurika bose.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ageza ijambo ku bitabiriye inteko rusange ya 71 ya OMS, aho yanabasangije intambwe imaze guterwa mu Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabivuze ejo hashize tariki ya 21 Gicurasi 2018, i Geneve mu Busuwisi, mu nteko rusange ya 71 yiga ku buzima akaba ari nayo ifatirwamo ibyemezo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ku Isi, WHO/OMS. Ni umuhango witabiriwe na Perezida Alain Berset w’u Busuwisi, Perezida David Parirenyatwa w’Inama rusange ya 71 ishinzwe Ubuzima ku Isi, Umuyobozi wa WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus n’abandi.

Mu butumwa bwe, Perezida Paul Kagame yavuze ko mu ngamba Umugabane w’Afurika wihaye kugeraho mu yindi myaka itanu iri imbere harimo gufata ibyemezo byafasha kwegereza ubuvuzi benshi ndetse bimwe byatangiye gukorwa, haba mu rwego rw’Afurika no ku Isi muri rusange.

Akaba yarasabye ibihugu by’Afurika hamwe n’abafatanyabikorwa ko bafatanya kuziba icyuho kiri mu buzima no gukemura ibibazo bikirangwa muri uru rwego.

AtiZimwe mu ntego abatuye Afurika bari biyemeje nk’inyongera ya miliyari  imwe y’abaturage bagombye kuba begerejwe ubuvuzi muri 2023 ni agashya kuri twe dushobora kuba twumva ko ari ikintu kiza, ariko ukuri kw’ibintu ni uko bigaragaza ko hari ibigikenewe gukorwa kugira ngo iyo ntego igerweho, kuko iyo urebye turacyari inyuma y’aho twiyemeje kuba tugeze, kuko iyo ukurikije raporo y’Isi iherutse kujya ahagaragara ku byakozwe mu karere ireba cyane mu byakozwe mu kubaka ubushobozi, no kugerwaho n’ubuvuzi, aho igaragaza ko Afurika ikiri inyuma’’.

Ku birebana n’ingero n’intambwe y’ibimaze gukorwa mu Rwanda kugira ngo ubuvuzi bugere kuri bose, Perezida Kagame asanga ubwisungane mu kwivuza n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima n’imikoranire mu rwego mpuzamahanga, biri mu byatumye ubuvuzi bugera kuri benshi.

Ati “Nk’ubu  kubera ubwo bufatanye byatumye imibare y’abana bapfa bavuka n’uw’abagore bapfa babyara bigabanuka cyane  ku kigero kitigeze kibaho”.

Mu zindi ngamba  yagarutseho  zakoreshejwe mu Rwanda, ni ikoreshwa ry’uburyo bw’ikoranabuhanga mu buvuzi, aho byagize impinduka nini ku buzima bw’abaturage.

Agira ati “Kugeza ubu ikoranabuhanga mu buvuzi hakoreshejwe indege zitagira abapilote byadufashije kugeza amaraso n’ibindi bikoresho bikenewe mu buzima ku bitaro n’ibigo nderabuzima biri mu cyaro. Ku bafite ubwishingizi mu buvuzi bo barishyurirwa 90%, kandi Leta ibaha ubwunganizi’’.

Inteko rusange ya  71 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima Perezida Kagame yitabiriye, ihuje ibihugu 194 bigize uyu muryango, WHO, irigira hamwe ingingo zitandukanye zirimo gahunda y’uyu Muryango y’imyaka itanu igamije gufasha ibihugu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye  mu byerekeranye no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.