Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Kagame yasabye Afurika guteza imbere ishoramari ridaheza abagore

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 11-11-2019 saa 09:35:40
Perezida Kagame na Perezida Cyril Ramaphosa w'Afurika y'Epfo mu nama yabahuje muri Afurika y'Epfo, yiga ku iterambere ry'ishoramari

Perezida Kagame ari muri Afurika y’Epfo, aho we na Perezida w’icyo gihugu Cyril Ramaphosa, Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo na Minisitiri w’Intebe wa Mozambique Carlos Agostinho do Rosário bahuriye mu kiganiro ku iterambere ry’ishoramari.

Muri icyo kiganiro cyabereye muri Sandton Convention Center, Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gukora ibishoboka byose mu guteza imbere ishoramari, badasize inyuma abagore.

Yatangiye avuga ko Abanyafurika hari amahirwe menshi y’ishoramari bagiye bapfusha ubusa mu bihe byashize, ariko ko igihe kigeze ngo babyaze umusaruro amahirwe atandukanye ahari.

Ati, “Twashyize ingufu mu gushyiraho umwuka mwiza w’ubucuruzi n’imiyoborere myiza n’umutekano mu nyungu z’abaturage bacu, mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba gashobora kuba gafite ubukungu bwihuta cyane kuri uyu mugabane, u Rwanda rukaba ruri muri urwo rugendo ari na ko rubikuramo inyungu.”

Yizera ko kugira ngo ishoramari ritere imbere, umugore atagomba gusigara inyuma, ati, “Reka dukore ibyo tuzi ko tugomba gukora, kandi tubikorane n’abagore bacu, hari benshi tubona b’aba CEOs (abayobozi b’ibigo), hari benshi bashoboye bityo ntitugomba kubasiga inyuma. Tugomba kugira inzego zikora neza kandi zikorera mu mucyo, tukagira ibihugu bigendera ku mategeko kugira ngo abaturage bamenye icyo batwitegaho.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwanashyizeho igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi (Agri- Business Hub), aho hegitari ziri hagati ya 15-20 zagenwe muri gahunda yo kuhira imyaka, avuga ko Leta irimo kureba uburyo yarushaho gufatanya n’abikorera kugira ngo hongerwe umusaruro woherezwa mu mahanga.

Yakomoje no kuri gahunda yo kwihutisha ihangwa ry’udushya mu ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali (Kigali Innovation City), avuga ko ibigo by’ikoranabuhanga n’amashuri makuru bishyira hamwe mu koroshya itangwa rya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga, avuga ko muri uwo mushinga na ho Leta yizera uruhare rw’abikorera mu gushoramo imari.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bose bazi ko bakwiye guteza imbere ishoramari, avuga ko itandukaniro ari uko usanga bamwe bakora ibyo bakabaye bakora ngo ishoramari ryihute mu gihe abandi bakiri inyuma.

Perezida Kagame yavuze ko icyo Abanyafurika bakeneye atari inama z’uburyo bakora ishoramari, ko ahubwo ari ugushyira mu bikorwa ibyo basanzwe bazi.

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.