Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Kagame yasabye abayobozi kurwana intambara yo kurwanya ubukene

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Mar 29, 2018

Perezida Kagame yabwiye abayobozi mu nzego zitandukanye ko bagomba kurwana intambara yo kurwanya ubukene, kugira ngo abana b’abanyarwanda batagira imirire mibi kandi abayobozi bakareka kwikomeza ahubwo bakegera abaturage bagafatanya.

Perezida Paul Kagame (ibumoso) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis mu muhango wo gutangiza umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Umukuru w’Igihugu yabivugiye kuri Sitade Amahoro i Remera, ejo hashize ku wa gatatu tariki 28 Werurwe 2018, ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu  w’abayobozi b’Inzego z’ibanze bagera ku 1300.

Perezida Kagame yabwiye abo bayobozi ko bagomba  kurwanya ubukene bafatanyije n’abaturage, yagize ati: “ Tugomba kurwana intambara yo kurwanya ubukene, abana bacu ntibagire imirire mibi, abaturage bacu be kurwara amavunja. Tureke umuco wo kwikomeza no kwiremereza, dufatanye n’abaturage turwanye ubukene twese hamwe”.

Yavuze ko ibibazo byinshi igihugu gifite bitava ku bujiji. Ati “ Akenshi tunabisanga mu bantu bakwiye kuba bayobora abandi, abatitwa injiji. Kuganira n’abaturage, tukabereka ibibazo dufite nuko bikwiye gukemuka nta bwo byakabaye bigorana”.

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati: “Ni twe abayobozi tugomba guhora dukangurira abaturage gahunda za Leta, tukanabafasha kuzishyira mu bikorwa”.

Kagame yagarutse ku kibazo cy’abana batajya kwiga kandi abana b’abayobozi bajya kwiga.  Ati: “Kuki umwana wawe wowe muyobozi yajya kwiga, uw’umuturanyi ntage kwiga hanyuma ukabyemera? Iyo ugize isuku, uwo muturanye afite umwanda, uba wateshutse ku nshingano nk’umuntu, ariko cyane cyane nk’umuyobozi.

Iyo abana b’igihugu cyacu batajya ku ishuri kandi twarashyizeho uburyo, twese tuba twatsinzwe kuko ni twe babyeyi babo. Iyo abana b’u Rwanda birirwa ku mihanda, bafite umwanda, ayo ni amakosa yacu abayobozi, ni twe babyeyi babo”.

Perezida Kagame yasabye abayobozi guhindura imikorere, bakagabanya umwanya bamaraga mu biro no mu nama bakegera abaturage . Ati : “Umwanya tumara mu biro n’uwo tumara tujya mu nama, tuwumare tuganira n’abaturage dushakira hamwe umuti w’ibibazo dufite”.

Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kwegera abaturage kurushaho hagamijwe ubufatanye mu kurwanya ubukene

Abayobozi bakaba bibukijwe n’Umukuru w’igihugu kugirana imikoranire hagati yabo, buzuzanya  n’abo bakorana bo mu zindi nzego aho yababwiye ko kuzuzanya no kujya inama bigomba kuba umuco, ntibahore babyibutswa kuko ibi bizana inyungu kuri buri wese no ku gihugu.

Umwiherero w’abayobozi mu nzego z’ibanze witabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abagize njyanama na nyobozi z’uturere n’Umujyi wa Kigali, abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere n’Intara, na ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.