Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Kagame yasabye abarangije amasomo y’imiyoborere guhindura Afurika

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jul 8, 2018

Nyuma yo gutanga isomo ku mfura z’abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza Nyafurika y’Imiyoborere (ALU: African Leadership University), Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabasabye guteza imbere Afurika.

Perezida Paul Kagame (uwa gatatu uturutse iburyo), ari kumwe na bamwe mu bayobozi n’abanyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza Nyafurika y’Imiyoborere, aho yabasabye guteza imbere Umugabane w’Afurika

Perezida Paul Kagame yabivugiye i Kigali, ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2018 nyuma yo gutanga isomo ku mfura zigizwe n’abanyeshuri  bagera kuri 38 barangije amasomo muri Kaminuza Nyafurika  y’Imiyoborere,  akaba ari abanyeshuri baturutse mu bihugu 17 byo muri Afurika harimo  babiri b’Abanyarwanda. Umukuru w’Igihugu ni we wayoboye umuhango wo kubashyikiriza impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo mu ishami rya MBA.

Perezida Paul Kagame avuga ko  guha ubushobozi  bamwe mu bahanga bakiri  bato mu nzego z’Afurika no  kubaha amahirwe hamwe n’ibikoresho bakeneye bishobora kubaha  amahirwe yo gukoresha ubumenyi mu gutanga umusanzu  ukomeye  mu guhindura uyu mugabane  biganisha ku iterambere.

Aba basoje amasomo yabo yababwiye ko kwigisha Abanyafurika no kubaha ubumenyi bakwiye, ari umusanzu ukomeye mu birebana no kuzamura uyu mugabane. Ati “Izi gahunda nziza zose zirabaha umwanya mwiza wo gutanga umuganda nk’abarangije amasomo atanga ubumenyi mu guhanga imirimo no guteza imbere impano mufite. Twizeye kubabona mu nzego zose mukora muri byose ngo duteze imbere Afurika”.

Yongeyeho ati “Abenshi muri mwe muzakoresha amasomo mwize mu guteza imbere uyu mugabane, unagaragaza gutera imbere ku buryo butigeze bubaho mbere”.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yahaga isomo abitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku basoje amasomo yabo muri ALU

Perezida Kagame yibukije ko ibibazo bitabura ariko ko ku bufatanye bishakirwa ibisubizo. Ati “Isomo riri muri ibi, ni uko ibibazo bitazabura mu gihe mukora. Ik’ingenzi ni ugushaka umuti wo guhangana nabyo kandi ntibibuze gutera intambwe ijya mbere.

Ibisubizo Umugabane w’Afurika ukeneye nta handi bizaturuka, uretse  hano  muri Afurika, ik’ingenzi ni ukubiharanira, akaba ari nayo nshingano Kaminuza Nyafurika  y’Imiyoborere yihaye”.

Perezida Kagame yanagarutse ku rugamba rwo kwibohora,  aho yagize ati “Tugitangira urugamba rwo kwibohora, nubwo  ku ikubitiro nta buyobozi  bukomeye twatangiranye, ariko byabaye ngombwa ko abantu bagira ubushake n’umuhate wo  kubyiga vuba, tubitewe nuko ibihe byagiye bihindagurika, kandi ibisubizo bihita biboneka, bityo ubuzima burakomeza”.

Mu rwego rw’uburezi, Perezida Kagame  yavuze  ko bishoboka gutanga uburezi buri ku rwego rwo hejuru no gutoza abayobozi bashoboye ku rwego mpuzamahanga bifasha abantu   kugumana indangagaciro n’umuco w’Afurika no kwita ku bibazo biyugarije.

Jessica Roussosi wavuze mu izina ry’abanyeshuri basoje amasomo, yashimye abayobozi ba Kaminuza kubera ubumenyi bahawe mu myaka ibiri  bahamaze biga, avuga ko aho bagiye hanze ku isoko ry’umurimo bazakora ibishoboka mu kwihangira akazi, kandi ibyo bakora byose babikore kinyamwuga.

Kaminuza ya “African Leadership University” imaze imyaka ibiri yemerewe gukorera mu Rwanda. Yatangijwe  mu mwaka wa 2013, ikorera mu bihugu bigera kuri 38. Itanga inyigisho z’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire y’ubucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Fred Swaniker watangije iyi kaminuza yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bwabashyigikiye, agaragaza bimwe mu byatumye bahitamo gushora imari yabo mu Rwanda, kuko ngo u Rwanda ari kimwe mu bihugu by’uyu mugabane biza imbere muri ‘Doing Business’ (koroshya ikorwa ry’ubucuruzi) aboneraho kwibutsa ko abanyeshuri bigisha ari bamwe bazagira uruhare  mu guhindura Afurika binyuze mu masomo batanga, ndetse asaba abarangije  gukoresha ubumenyi bungutse.

Abanyeshuri ba ALU bahabwa amasomo kuri interneti ava mu mashuri akomeye bifitanye ubufatanye, ariko inshuro imwe mu mezi ane abarimu bavuye muri ayo mashuri baza mu Rwanda bakabigisha imbonankubone. Abanyarwanda barangijemo ni Ndatira Fabrice, na Iribagiza Clarisse.