Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kagame yasabye abakerarugendo bo muri Equatorial Guinea gusura u Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 14-01-2019 saa 14:45:07
Perezida Kagame na Perezida Obiang wa Equatorial Guinea, muri Village Urugwiro

Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mutarama 2019, yakiriye mugenzi we wa Equatorial Guinea Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, bagirana ibiganiro bigamije imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’ibiganiro bagiranye, Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda ruha visa umunyamahanga ageze mu Rwanda, akaba yizera ko abaturage ba Equatorial Guinea bazabyaza umusaruro ayo mahirwe.

Yagize ati, “Nk’uko mubizi, umuntu araza tukamuha visa ageze mu Rwanda. Turizera ko abakerarugendo n’abacuruzi bo muri Equatorial Guinea bazabyaza umusaruro aya mahirwe basura u Rwanda kenshi gashoboka.”

Perezida Kagame na Perezida Obiang wa Equatorial Guinea, muri Village Urugwiro, mu kiganiro bahaye itangazamakuru

Perezida Obiang n’itsinda yazanye na ryo, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’umunsi umwe. Ku kibuga cy’indege i Kanombe bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard.

Yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2016 mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, ariko no muri 2014 akaba yaraje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari,  umutekano n’ubwikorezi.

Kuri iyi nshuro hasinywe andi masezerano, Perezida Kagame akaba adashidikanya ko ayo masezerano azashimangira ubumwe busanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagize ati, “U Rwanda na Equatorial Guinea bifitanye umubano mwiza, uru ruzinduko rukaba ruza gushimangira iyo mibanire dusanganwe.”

Yunzemo ati, “Turizera ko tuzafatanya na Equatorial Guinea mu nzego zagaragajwe binyuze mu masezerano yasinywe uyu munsi, ari mu nyungu z’abaturage bacu. Dushishikariye gukorana neza hagamijwe kugera ku ntego z’umugabane wacu.”

Yaboneyeho umwanya wo kubwira Perezida Obiang ko yishimiye umusanzu Equatorial Guinea yatanze mu mavugurura y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, ndetse no kuba yarasinye amasezerano y’isoko rusange n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicurucuzwa muri Afurika.

Perezida Kagame na Perezida Obiang wa Equatorial Guinea, muri Village Urugwiro

Mu musangiro yakiriwemo na Perezida Kagame, kuwa 14 Nyakanga 2014, Perezida Obiang yashimye iterambere ry’u Rwanda, avuga ko ibihugu by’Afurika bikwiye kwigira byinshi kuri politiki y’u Rwanda yo kwishakamo ibisubizo mu bihe by’ibibazo.

Perezida Obiang umaze ku butegetsi imyaka 40, icyo gihe yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kuba yatera imbere, ariko ko ibibazo bya politiki biri hirya no hino kuri uyu mugabane bidindiza iterambere.

Yagize ati, “Afurika ikeneye ubushake bwa politiki no kugira intego nk’uko u Rwanda rubigaragaza, mu rwego rwo gushaka amahoro n’ituze. U Rwanda rwagaragaje umuhati wo ku rwego rukomeye ndetse rugaragaza ko rukeneye kwigenga mu byemezo rufata, gukunda igihugu, nyuma ya Jenoside. Ndifuza kuba umuvugizi w’ubu bufatanye kugira ngo Afurika yose ibwigireho.”

Yakomeje agira ati, “Muri urwo rwego Guinea ikwiye gukorana n’u Rwanda n’ibindi bihugu byaciye mu bihe bibi, kugira ngo binatange umusanzu mu gushakira umuti ibibazo bya politiki bigaragara hirya no hino muri Afurika.”

Perezida Kagame yakiriye Perezida Obiang Mbasogo wa Guinea kuri uyu wa Mbere

Perezida Obiang Mbasogo aganira n’abanyamakuru muri Village Urugwiro

President Kagame welcomes President Teodoro Obiang Nguema Mbasogo of Equatorial Guinea who is on a one-day Working Visit to Rwanda | Kigali, 14 January 2019

Perezida Obiang yakirwa na Minisitiri Dr Richard Sezibera ku kibuga cy’indege i Kanombe uyu munsi

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.