Kagame yasabye abacamanza guha Abanyarwanda ubutabera bungana

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 18-04-2019 saa 15:26:46
Perezida Paul Kagame (uwa 3 ibumoso) ari kumwe n'abari bamaze kurahirira inshingano nshya bahawe

Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi guha agaciro umurimo bakora no kugendera ku mahame y’umwuga bashinzwe.

Muri urwo rwego, yasabye abacamanza guha Abanyarwanda ubutabera bungana, kuko birushaho guha ikizere Abanyarwanda bose, ndetse n’abanyamahanga bakorera mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata 2019, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’Abacamanza bo mu Rukiko rw’Ikirenga barimo Rukundakuvuga François Regis, Hitiyaremye Alphonse, na Tugireyezu Vénansiya umucamanza mu rukiko rw’ubujurire. Abandi barahiye ni Depite Ndoriyobijya Emmanuel, na Lt. Gen. Jean Jacques Mupenzi Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Ubutumwa yatanze, Perezida Kagame yagize ati: “Dusaba Abanyarwanda bose gukora, by’umwihariko abayobozi kuzuza inshingano zabo, bagaha umurimo bakora agaciro. Tuzi aho twavuye n’aho tujya. Intego yacu ni ugukora neza, kwihuta tugaha umwanya uhagije ibyo byose dukora”.

Perezida Kagame yabwiye abacamanza barahiye ati: “Murasabwa kwita no kugendera ku mahame y’umwuga mukora, muha Abanyarwanda ubutabera budasumbana. N’ubwo hari intambwe nziza yatewe mu rwego rw’ubutabera, ariko hari byinshi mugomba kunoza ari na ko muca imanza ku gihe, no kutavugirwamo kuko ari bimwe mubiha ikizere Abanyarwanda bose harimo n’abanyamahanga bakorera mu Rwanda”.

Yasabye abayobozi bagiye gutangira inshingano nshya gukora ibishoboka ngo Abanyarwanda batekane, aho yakomeje kubibutsa gukorana ubwitange, umurava, hamwe n’ubushishozi mu nshingano nshya barahiriye.

Avugana n’abanyamakuru, umucamanza Tugireyezu Venansiya yavuze ko mu kazi agiyemo yiteguye gutanga umusanzu we n’abo bazafatanya mu birebana no kwihutisha imanza, hagamijwe gukemura ibibazo by’ibirarane mu nkiko.

Ati: “Nk’uko twabyibukijwe n’Umukuru w’Igihugu, niteguye gufatanya na bagenzi bange mu kwihutisha imanza kuko ari bwo ibirarane by’imanza byakemuka, kandi ntange ubutabera bushingiye k’ukuri, duca imanza zitabera nk’abacamanza bigenga”.

Depite Ndoriyobijya, umudepite mushya warahiye aje mu nteko ahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi, asimbuye Depite Kanyamashuri Janvier uherutse kwegura ku budepite.

Depite Ndoriyobijya akaba yari asanzwe ari umwarimu mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Nyarutovu mu Ntara y’Amajyaruguru.

Perezida Paul Kagame (uwa 3 ibumoso) ari kumwe n’abari bamaze kurahirira inshingano nshya bahawe

 

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.