Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kagame yakiriye Perezida wa Zambia Edgar Lungu

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Feb 22, 2018

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Edgar Lungu uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda guhera tariki ya 21 Gashyantare 2018.

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambiya Edgar Lungu

Umukuru w’Igihugu cya Zambia ari mu ruzinduko rugamije gusangira ubunararibonye n’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere urwego rw’ubukungu.

Perezida Lungu yasuye urwibutso rwa Kigali

Nyuma yo kuva ku kibuga mpuzamahanga k’indege cya Kigali, Perezida wa Zambia Edgar Lungu, yasuye Urwibutso rwa Jenoside  rwa Kigali ku Gisozi.

Mu butumwa Perezida Edgar Lungu yanditse mu gitabo cy’abashyitsi yagize ati “Uru ruzinduko rungaragarije uburyo umugabane w’Afurika wakolonijwe, bawucamo ibice, ukandamizwa n’abawukolonije mu byiswe ‘tubacemo ibice tubayobore.’ Nk’Abanyafurika aha dukwiye kuhigira byinshi, ntidukwiye kujya duhanga amaso hanze nk’Abanyafurika.”

Perezida wa Zambiya Edgar Lungu yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi anashyiraho indabo, yari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye

Perezida wa Zambia Edgar Lungu nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yatangaje ko Leta ayoboye ifite ubushake mu gukurikirana abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu gihugu cye, ibi ngo bizagerwaho mu buryo bunoze nyuma yo kuvugurura amategeko yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko  Perezida Lungu  asura igice cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali (Special Economic Zone) akanagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

U Rwanda na Zambia  bisanzwe bifitanye umubano mwiza, kuva ku wa 27 Werurwe 2015 Ikigo k’Igihugu gikora ubwikorezi bw’Indege, RwandAir, cyatangije ingendo eshatu mu cyumweru zigana i Lusaka, zikorwa na Boeing 737-800.

Zambia ni igihugu gikungahaye mu bijyanye n’ubuhinzi, ubukerarugendo n’inganda, kikagira umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro azwi nka ‘Copper’ cyangwa umuringa,  aho urwego rw’ubucukuzi bwihariye 12% ku musaruro mbumbe w’igihugu cya Zambia.