Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Kagame yakiriye mugenzi we w’u Bushinwa Jinping

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Jul 23, 2018

Perezida w’Igihugu cy’u Bushinwa Xi Jinping yaraye ageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, akaba aherekejwe na Madamu we Peng Liyuan.

Perezida Paul Kagame iburyo na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

Akigera ku Kibuga k’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Xi Jinping yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’abagize Guverinoma.

Nyuma yo kwakirwa ku Kibuga k’Indege, Perezida Xi Jinping na Madamu we, bagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame. Jinping yaje mu Rwanda avuye mu gihugu cya Senegal, akaba ari ubwa mbere ageze mu Rwanda.

Biteganyijwe ko uyu munsi, tariki ya 23 Nyakanga 2018, mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Jinping arasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, anagirane ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Perezida Xi Jinping arava mu Rwanda yerekeza mu gihugu cy’Afurika y’Epfo aho azitabira inama y’ibihugu bigize BRICS, bikaba ari ibihugu bitanu byihuta mu bukungu, ari byo u Bushinwa, u Buhinde, u Burusiya, Brazil n’Afurika y’Epfo. Xi Jinping akazava muri Afurika y’Epfo yerekeza mu gihugu cya Mauritius.

Xi Jinping ayoboye u Bushinwa nk’igihugu cya kabiri mu bukungu ku Isi, nyuma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Uyu mugabo mu kwezi gushize, ku ya 15 Kamena 2018 yujuje imyaka 65, kuko yavutse ku wa 15 Kamena 1953. Jinping, mu gihugu ke ni Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Gikominisite riri ku butegetsi rya CPC (Communist Party of China), akaba n’umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Ingabo z’igihugu, aho akunze kwitwa “Umuyobozi w’Ikirenga w’u Bushinwa”.

Madamu Jeannette Kagame ibumoso na Madamu wa Perezida w’u Bushinwa,Peng Liyuan

Jinping ni we munyamabanga mukuru wa mbere wa CPC wavutse nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi. Yabaye Guverineri wa Fujian kuva mu 1999 kugeza 2002, umunyamabanga w’ishyaka mu ntara ya Zhejiang kuva mu 2002 kugera 2007. Mu 2007, mu gihe gito yabaye umunyamabanga wa ririya shyaka muri Shanghai.

Kuva mu Kwakira 2007, Xi Jinping yatangiye gukorera ku bunyamabanga bukuru bwa CPC, ahamara imyaka itanu aho yari yarasimbuye Hu Jintao. Yaje kuba Visi Perezida w’u Bushinwa kuva mu 2008 kugera 2013, aba n’umuyobozi mukuru wungirije wa komisiyo y’Ingabo z’Igihugu kuva 2010 kugera 2012.

Ku wa 15 Ugushyingo 2012, Xi Jinping yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa CPC n’umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Ingabo z’Igihugu. Yaje gutorerwa kuyobora u Bushinwa ku wa 14 Werurwe 2013, yongera gutorerwa uyu mwanya wo kuyobora u Bushinwa muri Werurwe uyu mwaka wa 2018.

Usibye kuba Xi Jinping ayobora igihugu cya kabiri gikomeye ku Isi, kihuta mu iterambere, anafatwa nk’umuntu wa mbere ku Isi w’umunyembaraga ndetse uvuga rikijyana ku Isi, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘Forbes’ muri uyu mwaka wa 2018, umwanya yakuyeho Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya wari uwumazeho imyaka itanu.