Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kagame yahaye ikaze abashoramari bo mu Buhinde

Yanditswe na  UWIMANA DONATHA

Ku ya Jul 24, 2018

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko mu gihe u Rwanda rurimo guteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’, igihugu gihaye ikaze abashoramari bo mu Buhinde cyane cyane mu bijyanye n’inganda.

Perezida Paul Kagame iburyo ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi uri mu ruzinduko mu Rwanda

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ejo hashize tariki 23 Nyakanga 2018, ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe w’Igihugu cy’u Buhinde Narendra Modi wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati: “Mu gihe dukomeje gahunda yo guteza imbere iby’iwacu, duhaye ikaze abashoramari bo mu Buhinde, cyane cyane mu byerekeranye n’inganda aho u Buhinde bwageze kuri byinshi”.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde akaba yageze mu Rwanda ayoboye itsinda ry’abikorera.  Perezida Kagame yavuze ko byerekana ubushake u Buhinde bufite mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi ndetse n’Umugabane w’Afurika.

Perezida Kagame, aha yagize ati: “Twishimiye ko mwazanye n’abashoramari n’abikorera, abikorera bo mu Rwanda no mu Buhinde bakaba bafite amahirwe yo kuganira ku buryo bakorana”.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira ishoramari ry’Abahinde mu bijyanye n’ubuvuzi kubera ko u Buhinde bwateye imbere muri urwo rwego.

Yavuze ko ishyirwaho ry’umukono ku isoko rimwe ry’Afurika rituma isoko ryaguka kandi rikomera cyane. Ati: “Turizera ko u Buhinde buzabonera inyungu ihagije muri uko guhuza isoko ry’Afurika”.

Kagame asanga imiyoborere y’u Buhinde muri rusange ifite agaciro gakomeye kuri Afurika, nko mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, mu guhanga udushya no kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga. Ati: “U Rwanda rukorana n’ibindi bihugu byo muri Afurika, tuzakomeza gushimangira ubwo bufatanye muri ibyo bikorwa”.

U Rwanda n’u Buhinde basinye amasezerano y’ubufatanye atandukanye

Umukuru w’Igihugu akaba yarashimiye Modi uburyo akomeje gutera inkunga u Rwanda. Ati: “Minisitiri w’Intebe, tugushimiye inkunga ukomeje gutera gahunda ziteza imbere igihugu cyacu, cyane cyane Gahunda ya Girinka”.

Narendra Modi yavuze ko ari ishema rikomeye ku Buhinde gukorana n’u Rwanda. Yavuze kandi ko bagiye gufungura Ambasade mu Rwanda ku buryo bizorohera abashaka kujya mu Buhinde kuko hazabaho no koroshya itangwa rya viza, bigatuma imibanire hagati y’ibihugu byombi itera imbere.

U Rwanda n’u Buhinde basinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere Inganda, ubuhinzi n’ibindi.

Biteganyijwe ko uyu munsi, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde agirana ibiganiro na Perezida Kagame baganire ku bucuruzi, asure Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, anasure umudugudu w’Ikitegererezo wa Rweru.