Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kagame yagiye muri Angola, azaganira na Perezida Lourenço

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 20-03-2019 saa 12:46:53
Perezida Kagame yageze muri Angola, yakirwa na mugenzi we João Manuel Gonçalves Lourenço

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019, Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Luanda muri Angola.

Ku munsi wa mbere biteganyijwe ko agirana ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu, hakurikireho isangira (luncheon) mu rwego rwo kwakira umushyitsi, Perezida Kagame.

Uru ruzinduko ruri mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi, mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, umutekano n’ubutabera, iby’abinjira n’abasohoka, ikoranabuhanga n’imiyoborere.

Ku munsi wa kabiri, abayobozi b’ibihugu byombi bazagirana ikiganiro n’itangazamakuru, nk’uko byemezwa n’Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda.

U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bibanye neza ku buryo umwaka ushize Perezida wa Angola yasinye Iteka riha Abanyarwanda uburenganzira bwo kujya muri icyo gihugu batagombye gusaba visa.

Iryo teka ryakuriyeho visa Abanyarwanda ndetse n’abaturage b’igihugu cya Cap Verde.

Abasura u Rwanda kuva kuwa 1 Mutarama 2018, ntibategekwa gusaba visa mbere yo kuva iwabo, ahubwo baraza bakayihabwa bageze mu Rwanda, hatitawe ku gihugu baturutsemo.

Usibye ibijyanye na visa, ibihugu byombi muri Gicurasi 2018 byasinye amasezerano y’imikoranire mu by’indege.

Ayo masezerano yemerera RwandAir gukoresha ikirere cya Angola, sosiyete y’indege ya Angola izwi nka TAAG Angola Airlines na yo igakoresha icy’u Rwanda.

Perezida Kagame yageze muri Angola, yakirwa na mugenzi we João Manuel Gonçalves Lourenço

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.