Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Kagame yagaragarije abikorera amahirwe mashya muri Afurika

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya 31-01-2018 saa 07:27:31
Perezida Paul Kagame, akaba n'umuyobozi wa AU, ubwo yatangaga ikiganiro, aho yagaragarije abikorera ko ubufatanye bwabo na za Guverinoma ari ngombwa

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagaragarije abikorera n’abashoramari  amahirwe mashya ari ku mugabane w’Afurika, yatuma bagura ibikorwa byabo, agaragaza akamaro k’ubufatanye hagati ya za Guverinoma n’abikorera, aho yatanze urugero ku Rwanda.

Perezida Paul Kagame, akaba n’umuyobozi wa AU, ubwo yatangaga ikiganiro, aho yagaragarije abikorera ko ubufatanye bwabo na za Guverinoma ari ngombwa

Ni ku munsi w’ejo hashize ku wa 30 Mutarama 2018 ubwo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe yitabiraga inama igamije impinduka mu bucuruzi n’ishoramari Addis Ababa muri Ethiopia. Muri iyi nama, Perezida Kagame yeretse abikorera n’abashoramari amahirwe ariho, aho yagarutse ku rujya n’uruza r’ibicuruzwa n’abantu.

Aba ni bamwe mu bari bitabiriye inama biganjemo abikorera n’abashoramari mu nzego zinyuranye

Ati “Ndimo gutekereza ku bucuruzi butagira umupaka ku mugabane n’urujya n’uruza rw’abantu twizera ko tuzageraho muri uyu mwaka, kimwe n’isoko rimwe nyafurika ryo gutwara abantu mu ndege twatangije ejo hashize […] Ndashaka kwibutsa abayoboye abandi mu bucuruzi ko mushobora kubona uruhushya nyafurika rw’inzira (passport) kuri komisiyo ya AU kandi ibi bizaborohereza gukora ubucuruzi nta kibazo ku mugabane hose.”

Perezida Kagame akaba yaravuze ko ibi ari iby’akamaro cyane ku guhangana mu bucuruzi bw’Afurika, kandi bigaha abacuruzi ubushobozi bwo kwagura amasoko, bakanatanga akazi kuri benshi, cyane cyane urubyiruko. Ati “Kandi hari ibindi byihutirwa mu kwihuza mu bukungu bitegereje kurangira bigashyirwa mu ngiro.”

Akaba yarababwiye ko yizeye ko bizaba vuba cyane igihe abayoboye abandi mu bucuruzi bakomeje gukora ubuvugizi ku bufatanye bw’inyungu za bose hamwe n’abashinzwe gutegura gahunda za Leta, cyane cyane binyuze mu itangazamakuru.

Kuri we, Kagame yavuze ko uko abona ibintu ubufatanye bushya hagati ya Leta n’abikorera bushoboka. Ati “Dukeneye inkunga iva mu rwego rw’abikorera, naho ubundi hatabayeho ijwi ryanyu hari ikintu k’ingenzi kiba kibura.” Akaba yarabwiye abari muri iyo nama ko byinshi mu bishyizwe imbere mu mavugurura y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe byashyizweho hagamijwe guha rugari abari mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse na ba rwiyemezamirimo. Ati “Ni uguha imibereho myiza abaturage bacu.”

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero ku buzima, aho abikorera bagira uruhare mu gushaka ibisubizo ku ndwara n’ubumuga, ati “Raporo y’Ikigega Mpuzamahanga gitera inkunga imishinga y’ishoramari (IFC) mu myaka mike ishize, yagaragaje ko serivisi nyinshi z’ubuzima muri Afurika zitwangwa n’abikorera.”

Mu buzima kandi Kagame yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko habaye kumvikana na sosiyete nyafurika ihabwa ibitaro binini mu gihugu kugira ngo ibicunge, kandi ko ubu byagaragaye ko bitanga umusaruro. Kandi ati “Turimo kandi gukorana na na sosiyete yigenga yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Zipline, gutangira bwa mbere gutwara amaraso n’ibindi bikenerwa mu buvuzi ku bitaro byo mu byaro hakoreshejwe indege zitagira umuderevu.”

Perezida Kagame yakomeje abwira abari aho ko hari byinshi bishobora gukorwa, ati “Hari byinshi birenzeho dushobora gukora igihe habayeho ubufatanye. Mbere na mbere nk’Abanyafurika, nk’uko tubikora binyuze muri Afurika Yunze Ubumwe, kandi n’abafatanyabikorwa bacu hanze, bamwe muri bo bari kumwe natwe hano.”

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yongeye gushimangira ko imikoranire hagati ya Guverinoma n’abakora ubucuruzi ikenewe, kuko usanga bahuje intego, ari yo yo guteza imbere imibereho myiza n’uburumbuke bw’abaturage.

Ku munsi w’ejo kandi Perezida Paul Kagame Addis Ababa yahuye anagirana ibiganiro na ba Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda, na Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo.

Umwanditsi:

MUGABO LAMBERT

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.