Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kagame yagaragaje uko Afurika itakomeza gukena kandi ikize ku mutungo kamere

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-02-2019 saa 13:37:11

Perezida Kagame yashimangiye ko bidakwiye ko Afurika ikena mu bukungu kandi ifite umutungo kamere mwinshi, agaragaza uko iryo hurizo ryabonerwa umuti.

Avuga ko bidakwiye ko Afurika izwiho ubukire bukomeye ku mutungo kamere ikomeza kubarwa mu migabane irimo ubukene bwinshi, agasobanura n’uko byakemurwa.

Mu kiganiro yagiranye na Mike Milken uyobora ikigo cya Milken Institute i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Perezida Kagame yasabye Abanyafurika kunga ubumwe butajegajega.

Kugira ngo umutungo kamere w’uyu mugabane ubyazwe umusaruro ufatika, Perezida Kagame asanga gufatanya mu guhangana n’ibibazo bigera kuri Afurika biturutse hanze yayo.

Ati, “Tugomba kwishakamo ibisubizo no kwigenga. Ibi ni byo bizatuma Afurika igera aho yifuza kuba.”

Yashimangiye ko Abanyafurika bakwiye guhindura imikorere kugira ngo ibyo bigerweho, avuga ko ari byo byatumye habaho amavugurura y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Ati, “Abayobozi bahuye muri 2016 bemeza ko habaho amavugurura kuko tutakomeza gukora ibintu mu buryo busanzwe, tugomba guhindura, tugahera ku buryo dukoramo ibintu byacu, harimo kwishakamo ubushobozi bwo kubonera ingengo y’imari Afurika yunze Ubumwe.”

Perezida Kagame avuga ko ubwo uyu mwanzuro wafatwaga, 80% by’ingengo y’imari y’uyu muryango yaturukaga hanze y’Afurika kandi ibihugu 55 bigize Afurika bishobora kwibonamo iyi ngengo y’imari.

Yavuze ko inkunga z’abandi zikwiye gukoreshwa mu gufasha umuntu kwishakamo ibisubizo, zikagomba kumara igihe runaka zigahagarara, abantu ntibumve ko bazafashwa iteka.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko kugira ngo Afurika itere imbere, ibihugu byose bikwiye gushora imari mu baturage babyo, avuga ko n’ibifite umutungo kamere bidashoboye mu baturage babo byaba imfabusa.

Mu gihe usanga abanyamahanga baza muri Afurika bakabona imirimo mu buryo bworoshye, Perezida Kagame avuga ko urubyiruko rw’Afurika rufashijwe kwiteza imbere na rwo rwajya mu yindi migabane rugakora nk’uko abanyamahanga baza bagakora muri Afurika.

Perezida Kagame aherutse gusimburwa ku buyobozi bw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe na Perezida wa Misiri Abdel al Sisi, akaba yarakoze byinshi ubwo yayoboraga uyu muryango.

Mu mwaka umwe yayoboye, habayeho gusinya amasezerano atandukanye afitiye inyungu Abanyafurika, arimo ay’isoko rusange ry’umugabane, amasezerano y’urujya n’uruza rw’abantu n’amasezerano yo guhuza ikirere mu bijyanye n’ubwikorezi bw’indege.

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika bashyize hamwe, imipaka igabanya ibihugu byabo igateshwa agaciro, bakagenderana uko bikwiye, bagafashanya mu bucuruzi, nta kabuza uyu mugabane watera imbere.

Inkuru yabanje:

Kagame yagaragaje akamaro ko guhuza amasoko muri Afurika

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.