Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Kagame yagaragaje inyungu amasezerano y’Arsenal azanira u Rwanda

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 30-06-2019 saa 07:51:38
Perezida Paul Kagame (iburyo) na mugenzi we wa Botswana Dr. Mokgweetsi Masisi (ibumoso) bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru

Perezida Paul Kagame yatangaje ko nyuma y’aho u Rwanda rushyize amafaranga mu gushishikariza abatuye Isi kurusura binyuze mu masezerano yo kwamamaza mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal “Visit Rwanda”, bimaze gutanga inyungu nyinshi mu musaruro w’ibiva mu bukerarugendo.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru na mugenzi we Dr. Mokgweetsi Masisi Perezida wa Botswana, mbere yo gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yamaze muri icyo gihugu.

Kagame yavuze ko abanengana gahunda y’u Rwanda mu gushora imari mu kwamamaza ubukerarugendo muri Arsenal bavugaga ko atari ho rukwiye kuba rushyira amafaranga, ariko kugeza ubu u Rwanda ruri gukura miriyoni 450 z’amadorali mu bukerarugendo kandi mu myaka itanu iri imbere azaba ageze kuri miriyari.

Ati “Hashize igihe gito ariko ndagira ngo mbabwire ko twagaruje atari make ku yo twashoyemo kandi dutegereje andi menshi.

Mu myaka 10 ishize twabonaga atarenze miriyoni 100 z’amadorari. Ubu turi gukuramo miriyoni 450 ariko ikigereranyo cy’ayo tuzaba tubona mu myaka itanu kigera kuri miriyari y’amadorari y’Amerika. Ubufatanye bwasinywe muri ubwo buryo.”

Kagame yakomeje agira ati “Abantu biziritse ku gitekerezo cyabo ariko nange nibanze ku gukomeza gukora icyo ari cyo cyose cyungukira igihugu cyange.”

Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame muri uru ruzinduko, yabwiye abaturage ba Botswana ko bishimiye uko bakiriwe muri icyo gihugu kuva bahagera, abashimira ubugiraneza bwabo, ubushuti kandi yifuza ko ubwo bufatanye bwahoraho hagati y’ibihugu byombi.

Yabwiye abaturage ba Bostwana ko buri wese yisanga mu Rwanda kandi uzahagera wese azisanga nk’uri. Yashimiye mugenzi we Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana na Madamu Neo Masisi n’abaturage ku buryo babakiriye, ababwira ko yishimiye urugendo rwe rwa mbere agiriye muri icyo gihugu kandi bizakomeza.

 

Perezida Paul Kagame (iburyo) na mugenzi we wa Botswana Dr. Mokgweetsi Masisi (ibumoso) bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.