Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kagame yagaragaje ingero 3 zizageza ku burumbuke muri Afurika

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 11, 2017

Mu gihugu cya Misiri, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu ifungurwa ry’ihuriro ry’ubucuruzi ku rwego rw’umugabane w’Afurika, aho yagejeje ku bari bahateraniye ingero eshatu zerekana uruhare rwa za Guverinoma ku kugera ku burumbuke muri Afurika.

Perezida Paul Kagame (hagati) ahabanza ibumoso ni Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi mu ihuriro ry’ubucuruzi ku rwego rw’Afurika

Iyi nama yabereye mu ntara ya Sharm el Sheikh mu gihugu cya Misiri, ejo hashize ku wa gatanu itariki ya 8 Ukuboza 2017, ikaba yari inarimo Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi na Perezida Alpha Condé wa Guinea akaba ari na we ‘Chairperson’ w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu kiganiro yagejeje ku bayitabiriye, yavuze ko uburumbuke mu gihe kiri imbere buzagerwaho muri Afurika, binyuze mu gutera imbere k’urwego rw’abikorera. Akaba ariko agaragaza ko za Guverinoma kugira ngo bigerweho zibifitemo uruhare rugaragara. Yagize ati “Reka mbahe ingero eshatu.”

Ati “Icya mbere, ni ukoroshya ikorwa ry’ubucuruzi mu bihugu byacu. Umugabane wacu ugomba kugira icyo ugeraho byihuse, kandi ugahangana ku isi.” Akaba yaravuze ko hadakwiye kubaho gutakaza amahirwe kubera gutinda mu bidakenewe.

Avuga ku rugero rwa kabiri, Kagame yagize ati “Koroshya ikorwa ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu muri Afurika, no guhuza amasoko yacu, kugira ngo ashobore gukurura ishoramari birenzeho.”

Avuga ko ari yo mpamvu imikoranire mu karere igenda yiyongera, aho yatanze urugero rw’imikoranire y’imiryango ya COMESA (Umuryango w’Ubucuruzi w’Ibihugu by’Iburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika), Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Urugero rwa gatatu, Umukuru w’igihugu Paul Kagame yahaye abari muri iyi nama, yagize ati “Urugero rwa gatatu, ni ugushyira ikoranabuhanga n’umuyoboro mugari w’itumanaho mu biganza by’urubyiruko rwacu, by’umwihariko ba rwiyemezamirimo.” Akaba yaravuze ko iyi ari yo mpamvu nyamukuru ya “Smart Africa” i Kigali, aho ihuza ibihugu bibarirwa kuri 20 byo ku mugabane w’Afurika.

Kagame yashimye ikerekezo cya Perezida Sisi wa Misiri no kureba kure mu guhuriza hamwe uturere twose tw’umugabane w’Afurika kugira ngo dukorane na COMESA mu rwego rwo kongerera urubyiruko imbaraga binyuze mu bushabitsi na ba rwiyemezamirimo.

Ati “Ibi byongera kutwibutsa kwiyemeza kwa Misiri mu bwigenge n’iterambere ry’Afurika, ndetse n’umwihariko wayo nk’ikiraro hagati y’Afurika n’Uburasirazuba bw’isi.

Mbere yo kwitabira iyi nama, ku munsi wabanje, ari kumwe na Perezida wa Misiri, ku mugoroba wo ku wa 7 Ukuboza 2017, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yari yitabiriye ihuriro ry’urubyiruko rwiteje imbere bakiri bato, aho yababwiye ko abaturage ari wo mutungo uruta indi.

MUGABO LAMBERT