Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Kagame yagaragaje ibyo u Rwanda na Madagascar biyemeje  gufatanyamo

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Jun 27, 2019

Mu ruzinduko yagiriye mu gihugu cya Madagascar, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, yagaragaje inzego u Rwanda na Madagascar biyemeje gufatanyamo, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Madamu we bagiye muri Madagascar ku munsi w’ejo hashize ku wa gatatu tariki 26 Kamena 2019. Ni urugendo rushingiye ku butumire bwa Perezida wa kiriya gihugu Andry Rajoelina. Kuri uwo munsi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije na Perezida Andry Rajoelina na Madamu we Mialy Rajoelina n’abaturage ba kiriya gihugu mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Madagascar imaze ibonye ubwingenge.

Nyuma y’ibyo birori, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Rajoelina, ndetse nyuma yaho ku mugoroba banagirana ikiganiro n’abanyamakuru. Ni muri iki kiganiro Kagame yagaragaje inzego ibihugu byombi byiyemeje kugiranamo ubufatanye.

Yagize ati “Uru ruzinduko kandi ni amahirwe yo gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byacu byombi. Ibi ni nabyo twibanzeho mu biganiro bitanga umusaruro maze kugirana na Perezida.”

Kagame kandi yakomeje agira ati “Amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’ibigo byacu bibiri bishinzwe iterambere muri uyu mwaka, tugamije kongera gushimangira ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Madagascar, cyane cyane mu rwego rwa COMESA (Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’Iburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika) no mu isoko rimwe rihuriweho ry’Afurika”. Yakomeje avuga ko ibindi bihugu byombi bizakoranamo ari urwego rw’ikoranabuhanga, ubuhinzi ndetse n’umutekano.

Perezida Kagame akaba yaravuze ko yishimiye gutumira Perezida wa Madagascar kuzasura u Rwanda mu gihe kiri imbere. Ati “Nizeye ko tuzakomeza kongerera imbaraga umubano uri hagati y’ibihugu byacu n’abaturage bacu, no gufasha abaturage bacu kugendera ku iterambere ryisumbuyeho.”

Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru kandi, mu ijoro ryashize, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe ku meza na Perezida Andry Rajoelina na Madamu Mialy Rajoelina.

Aha, mu kiganiro yatanze, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku gukorera hamwe kw’Abanyarwanda mu gushaka ibisubizo ku mbogamizi zabo, ko byatumye Abanyarwanda babona ko bafite imbaraga, no kwishakamo ibisubizo byo guhindura ubuzima bukarushaho kuba bwiza.

Ati “Kugaragaza ubushobozi mu guhangana n’ibibazo, ni ryo somo riruta ayandi twakuyemo. Niba u Rwanda rwashoboye gutera intambwe, bivuze ko n’abandi babikora, cyangwa se bakarenzaho.”

Umukuru w’Igihugu yashimiye Perezida wa Madagascar n’abaturage b’Igihugu ke ku bwo kumutumira ku munsi nk’uriya. Yavuze ko ari iby’agaciro cyane gusura kiriya gihugu ku isabukuru yacyo ya 59 y’ubwigenge. Umuhango wo kwizihiza uyu munsi wabereye muri Sitade ya Mahamasina.

Madagascar ni ikirwa giherereye mu Nyanja y’u Buhinde ku birometero bibarirwa kuri 400 uvuye ku nkengero z’Afurika y’Iburasirazuba. Iki gihugu kinafite kandi utundi turwa duto tugishamikiyeho. Madagascar ituwe n’abaturage miriyoni 25.57  (2017).

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame (uwa kabiri uvuye ibumoso), abanjirijwe na Madamu Jeannette Kagame, hirya yabo ni Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina na Madamu we Mialy Rajoelina, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 y’ubwigenge bwa Madagascar