Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kagame yaganiriye na Perezida w’u Bufaransa ku mubano w’ibihugu byombi

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya 24-05-2018 saa 10:08:47
Perezida Paul Kagame (iburyo) ari kumwe na mugenzi we w'u Bufaransa Emmanuel Macron muri Elysée

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cy’u Bufaransa ku butumire bwa Perezida w’iki gihugu Emmanuel Macron, baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame (iburyo) ari kumwe na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron muri Elysée

Ni ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2018, aho Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu biro bye, Elysée (ibiro bya Perezida w’u Bufaransa).

Baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi, banahura n’abayobozi 60 b’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Perezida Kagame akaba yaragize ati “Twagiranye ikiganiro ku mubano w’ibihugu byombi kandi tunaganira n’abakomeye mu bucuruzi mu by’ikoranabuhanga…”

Aha ngo baganiriye ku guhanga udushya no kwihangira imirimo muri Afurika, cyane cyane mu rubyiruko. Akaba yaravuze ko Afurika ishimishwa no kugira uruhare rwayo mu ikoranabuhanga kandi urubyiruko rukagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu biyigize.

Avuga ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, Kagame yagize ati “Tugomba gukomeza kugira uruhare mu gushimangira ko uyu mubano buri ruhande ruwungukiramo, ndetse bikanagera ku kureba ko n’inyungu z’Afurika yose zirebwaho”.

Perezida Paul Kagame asuhuzanya na Perezida Emmanuel Macron wamutumiye mu Bufaransa

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku matora y’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, akaba azaba mu Kwakira uyu mwaka, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Mushikiwabo Louise ari umwe mu baziyamamariza uyu mwanya.

Yagize ati “U Rwanda rusanzwe ari umunyamuryango wa Francophonie, nta bwo twigeze duhagarara. Ubwo twasabwaga umusanzu mu by’ibi bihe bishya, twishimiye kugira uruhare mu gutanga abayobozi nka Mushikiwabo mu gihe bishyigikiwe n’abanyamuryango”.

Muri uru ruzinduko, Perezida Paul Kagame azitabira inama ya “VivaTech” ihuje ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abayobozi baturutse hirya no hino ku Isi.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akaba yarashimye Perezida Macron wamutumiye mu Bufaransa, ndetse n’uko bakiriwe muri iki gihugu. Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu mwaka wa 2015, ubwo yitabiraga inama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

 

 

Umwanditsi:

MUGABO LAMBERT

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.