Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Kagame yaganiriye na Museveni ku mikoranire y’u Rwanda na Uganda

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya 26-03-2018 saa 07:21:50
Perezida Paul Kagame (ibumoso) yaganiriye na mugenzi we wa Uganda Yoweri K. Museveni, bemeranywa imikoranire mu bintu binyuranye

Ku munsi w’ejo hashize, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Uganda, agirana ibiganiro na Mugenzi we wa Uganda, Yoweri K. Museveni, aho baganiriye ku mikoranire y’ibihugu byombi, bemeranywa byinshi.

Perezida Paul Kagame (ibumoso) yaganiriye na mugenzi we wa Uganda Yoweri K. Museveni, bemeranywa imikoranire mu bintu binyuranye

Nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame yavuze ko baganiriye byinshi, harimo gukorana no gusangira amakuru.

Yagize ati “Nababwirana ikizere kinshi ko twaganiriye ndetse tukemeranya kuri byinshi bifitiye akamaro ibihugu byacu n’akarere biherereyemo. Kuvugana cyane, gukorana, no gusangira amakuru ku gihe bizatuma turushaho gufata ibyemezo bitubereye.”

Perezida Kagame akaba yaravuze ko ku bivugwa ko hari Abagande bafatwa nabi mu Rwanda, ibi nabyo byaganiriweho, ati “Hari byinshi bivugwa, akenshi ugasanga abantu babifata uko bitari kuko baba batazi neza ukuri kwabyo. Twemeranyije ko inzego zibishinzwe mu bihugu byombi zigiye gufatanya zikiga byimbitse kuri buri kibazo.”

Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni na we yavuze ko baganiriye byinshi birimo ibikorwa remezo, gutwara abantu n’ibintu, ubukungu ndetse n’umutekano. Ati “Twemeranyije 100% kuri buri kimwe.”

Museveni akaba yaravuze ko ku byerekeranye n’umutekano nta kibazo kinini gihari hagati y’u Rwanda na Uganda. Ati “Ibivugwa mu makuru ni ibintu byahita bikemuka ibihugu byombi bikomeje kuvugana. Dufite itumanaho, tugomba guhora tuvugana igihe cyose bibaye ngombwa”.

Uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Uganda ruje nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byombi bari baherutse kugirana ibiganiro ubwo bahuriraga mu nama ya AU Addis muri Ethiopia. Ni mu gihe hashize iminsi hari umwuka utari mwiza, aho hari Abanyarwanda bakunze gufatwa bakanahohoterwa n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda.

Umwanditsi:

MUGABO LAMBERT

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.