Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

Kagame: Urufunguzo rw’iterambere ni umuhati n’imikoranire myiza

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 26-02-2019 saa 10:44:24
Perezida Kagame asuhuza abaturage ba Nyamagabe kuri uyu wa 26 Gashyantare 2019

Perezida Kagame yabwiye abaturage b’Akarere ka Nyamagabe ko Abanyarwanda bakwiye gukorana neza kandi bagakorana umuhati mu byo bakora byose, ngo batere imbere.

Yabahamirije ko u Rwanda rudashobora kugera ku ntego rwihaye hatabayeho guharanira kubigeraho, ati “Kwifuza nti bihagije, gukora ni byo byonyine byatugeze aho twifuza.”

Abaturage bakiranye urugwiro Perezida Kagame wabasuye

Umukuru w’u Rwanda avuga ko ibiganiro yaraye agiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo byamweretse ko igihugu gikomeje kwiyubaka, ariko ngo byanamweretse ko urugendo rukiri rurerure.

Ati, “Hari ikiganiro twaraye tugiranye n’abayobozi berekana ko hari intambwe yatewe, ariko ko hari n’indi ntambwe ndende tugomba gutera. Uko igihe gihita niko dukwiye kongera intambwe dutera no kugabanya ibibazo duhura cyangwa duhangana na byo”

“Abayobozi bakwiye kumva icyerekezo cy’igihugu bakagishyira mu bikorwa. Ibi bigaragarira muri serivisi nziza bakwiye kuba bahara abaturage.”

Yunzemo ati, “Ubukene benshi bafite, ntibwashira hatabayeho gukoresha neza amikoro make dufite. Amikoro y’ingenzi ni twebwe ubwacu gukorana neza. Ni ho bihera.”

Perezida Kagame asuhuza abaturage ba Nyamagabe kuri uyu wa 26 Gashyantare 2019

Yaboneyeho gushimira abaturage bo muri iyi Ntara y’Amajyepfo icyizere bamugiriye mu matora, avuga ko icyo ari ikintu gikomeye cyubakirwaho mu guharanira kubateza imbere.

Ati, “Kubakira ku cyizere bisobanuye gukora turangamiye guhindura imibereho y’abaturage ikaba myiza, tukimakaza n’umutekano, byo shingiro ry’ibyo twifuza kugeraho.”

Yunzemo ati, “Ndishimye kuba nabonye umwanya wo kuza ngo tuganire. Ubushize, naje hano kubasura, cyari igihe cy’amatora ariko amatora icyo yari avuze ni cyo twayakoragamo byari ukugirango tubone icyizere cyanyu dushobore gukomeza kubajya imbere mu gukomeza kubaka igihugu cyacu.”

“Mwaduhaye icyizere, igisigaye ni ugukorera hamwe. Gukorera no gukoresha icyo cyizere bivuze amajyambere, bivuze umutekano tugomba gushingiraho kugira ngo dushobore gukora ibyo tugomba kwikorera kugira ngo dukomeze dutere imbere.”

Inkuru yabanje:

Ibibazo by’umutekano byari bigamije kudushotora twabyitwayemo neza – Kagame

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.