Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kagame: Mu 1994 u Rwanda rwari mu mwijima ariko ubu ni isoko y’urumuri

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 07-04-2019 saa 12:53:37

Mu muhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yasobanuye uko u Rwanda rurimo kwiyubaka, n’aho rutandukaniye n’u Rwanda rwo mu 1994.

Yasobanuye ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, ari umusaruro wo gushyira hamwe kw’Abanyarwanda, gushingiye ahanini ku kongera kwimakaza indangagaciro z’umuco zari zaratakaye mu 1994.

Yabivugiye mu mu muhango wo gutangiza Icyunamo witabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye n’inshuti z’u Rwanda, kuri uyu wa 7 Mata 2019.

Yagize ati, “Ndashima Abanyarwanda bagenzi banjye bashyize hamwe mu kongera kubaka iki gihugu. Mu 1994 nta cyizere cyari gihari, wari umwijima gusa, ubu ngubu aha ni isoko y’urumuri.”

“Ibyo byagezweho bite? Kuko u Rwanda rwongeye kuba umuryango, amaboko y’abaturage bacu yarasobekeranye yubaka inkingi z’igihugu cyacu. Turazamurana.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko “imibiri n’intekerezo byacu birimo inkovu, ariko nta n’umwe uri wenyine. Dufatanyije twaboshye imirunga y’ubumwe…”

“Umuco wacu waremye igihango cy’ubufatanye bwatumye duhumurizanya ndetse twiyubaka bundi bushya. Ni yo mpamvu tukiriho kandi twaranyuze muri byinshi (bibi).”

Perezida Kagame yagarutse ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko Jenoside yabateye ubwigunge n’ishavu ariko ko basabwa kwitanga kugira ngo igihugu cyongere kubaho. Ati, “Byabaye ngombwa ko amarangamutima tuyashyira ku ruhande”.

Yunzemo ati, “Hari uwambajije impamvu tunaniza abarokotse tubaha inshingano mu gukira kwacu. Ni ikibazo kibabaje ariko numvise igisubizo kigaragara. Abarokotse ni bo bonyine basigaranye igishobora gutangwa: imbabazi.”

Yunzemo ati, “Abaturage bacu bikoreye imitwaro iremereye kandi ntibayinubira. Ibyo byatumye tuba beza kurushaho, bituma tubaho mu bukwe kurusha uko byari bimeze mbere.”

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo bamwe bibaza, aho bananirwa guhuza imvugo ivuga ngo Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, bibaza aho yari yagiye ubwo abasaga miliyoni bicwaga mu mezi atatu gusa.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka ishize hari umwana wigeze kubikomozaho mu muvugo ku rwibutso, ati, “Iyo urebye u Rwanda rw’ubu, biragaragara ko Imana yongeye gutaha mu Rwanda.”

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi ibarirwa mu ijana, kuva kuwa 7 Mata kugeza kuwa 4 Nyakanga, 1994.

Umuryango mpuzamahanga ntacyo wakoze ngo uyihagarike, ahubwo ubwo yatangiraga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zabaga mu Rwanda inyinshi zahambiriye utwazo zirataha, zisiga Abatutsi bicwa.

Ingabo za RPF Inkotanyi zari zaratangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda kuya 1 Ukwakira 1990, ni zo zahagaritse Jenoside, nyuma yo gutembagaza Leta yayiteguye inayishyira mu bikorwa ya MRND.

Perezida Kagame atangiza ku mugaragaro Kwibuka ku nshuro ya 25, kuri uyu wa 7 Mata 2019.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.