Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Kagame: Kwizerana no guhanahana amakuru, umusingi w’ubuvuzi rusange

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 15-02-2019 saa 11:06:45
Perezida Kagame mu musangiro n'abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama ya Munich Security Conference mu Budage

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ubuvuzi rusange butere imbere, bisaba ubufatanye hagati y’abakora mu rwego rw’ubuzima bagahanahana amakuru kandi bakizerana.

Yabivugiye mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye mu Budage i Munich mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2019, cyigaga ku bubuvuzi rusange mu bihe by’amage.

Abitabiriye ibi biganiro baganiriye ku nsanganyamatsiko igira iti, “Ubuzima mu mage – Ni nde uvura?”, barebera hamwe uko ubuzima bw’abantu butazahara mu bihe by’intambara n’akaduruvayo.

Umukuru w’u Rwanda yagize ati, “Dukwiye gutekereza byimbitse ku isano hagati y’ibibazo n’ibyorezo, tukareba uko Isi yashyira hamwe hakabaho gufashanya hagati y’ibihugu.”

Yatanze ingero ku Cyorezo cya Ebola cyashegeshe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu bimwe biherereye mu Burengerazuba bw’Umugabane w’Afurika.

Ati, “Icyorezo cya Ebola mu Burengerazuba bw’Afurika cyibasiye ibihugu biri mu mahoro, mu gihe muri Congo iki cyorezo gikomeje kurwanywa n’ubwo hariyo umutekano muke.”

Ati, “Itandukaniro rimwe ririmo ni uko abashinzwe ubuzima muri Congo bafite ubunararibonye mu gukumira no guhangana n’icyorezo, kandi bakaba bazi uko bisanisha byoroshye n’abaturage.”

Mu gihe muri Congo bakumira iki cyorezo kandi iki gihugu kidatekanye, Perezida Kagame avuga ko mu Burengerazuba bw’Afurika ko hashize igihe bitaramenyekana ko iki cyorezo gihari.

Perezida Kagame ati, “Iyo ndwara yamaze amezi itaramenyekana, ugasanga nta kwizerana guhari hagati y’abashinzwe ubuzima, bityo ntibabashe gutanga ubufasha bukenewe. Ingaruka zabyo zabaye gutakaza amamiliyoni menshi nk’uko byagaragajwe na bimwe mu byegeranyo.”

Perezida Kagame yongeyeho ko kwizerana, guhanahana amakuru hagati y’abashinzwe ubuvuzi ndetse no kugira amakuru nyakuri ku kibazo gihari, ari wo musingi wo guteza imbere ubuvuzi rusange.

Yunzemo ati, “Mu Rwanda dufite abajyanama b’ubuzima ibihumbi 60 hirya no hino mu gihugu. Ibyo bituma Minisiteri y’Ubuzima ibasha gukurikirana indwara 27 zikomeye umunsi ku munsi ikoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwa eISDR (Electronic Epidemic Surveillance and Response System).”

Umukuru w’urw’Imisozi Igihumbi yakomeje asobanura ko u Rwanda runazirikana amabwiriza y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) mu igenamigambi ry’igihugu.

Yunzemo ati, “Kubera icyorezo cya Ebola cyadutse muri Congo, u Rwanda rwongeye ingufu rushyira muri gahunda yo gukumira Ebola, igipimo kizamuka kuva kuri 55% muri Gicurasi 2018 bigera kuri 84% muri Mutarama 2019, nk’uko byemejwe na WHO.”

Yakomeje avuga ko muri uko gukumira Ebola, inzego zitandukanye z’igihugu zishyira hamwe ndetse inzego z’umutekano zikaba ziteguye gutanga ubufasha igihe zaramuka ziyambajwe.

Ati, “Ibi biragaragaza ko bishoboka kuba ibihugu bifite ubukungu nk’ubw’u Rwanda byakorana na WHO n’abandi bafatanyabikorwa mu gutanga ubuvuzi bwihuse kandi buboneye.”

Inama y’Umutekano ya Munich (Munich Security Conference)

Perezida Kagame ari mu Budage mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwatangiye kuri uyu wa 15 Gashyantare 2019, aho yitabiriye inama yiga ku mutekano ya Munich Security Conference.

Iyo nama igamije kubaka kwizerana no gutanga umusanzu mu gushakira umuti ibisubizo by’ibibazo binyuze mu biganiro hagati y’abashinzwe umutekano mu muryango mpuzamahanga.

Munich Security Conference ni ryo huriro rya mbere ku rwego rw’Isi riganirirwamo ibibazo by’umutekano, hagamijwe gushakira ibisubizo ibibazo byugarije umutekano w’umubumbe.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu basaga 450 bo ku rwego rwo hejuru baturutse hirya no hino ku Isi, barimo abayobozi b’ibihugu, abaminisitiri, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga n’imiryango itegamiye kuri Leta, abanyenganda bakomeye, abanyamakuru, abashakashatsi, sosiyete sivili.

Iyi nama ya 19 ya ‘Munich Security Conference’ (MSC19) yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 35, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga 50 ndetse n’abaminisitiri 30 b’ingabo. Abo barimo Minisitiri w’Intebe w’u Budage Angela Merkel, Perezida wa Misiri akaba n’umuyobozi w’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe Abdul Fattah al-Sisi, Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pence, n’umuyobozi *Emir) wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Perezida Kagame mu musangiro n’abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama ya Munich Security Conference mu Budage

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.