Kagame: Kudakora ku nyanja ntibikwiye kuba urwitwazo rwo kudatera imbere

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 27-02-2019 saa 14:14:08
Perezida Kagame n'abandi bitabiriye iyi nama bitegereza ibikoresho muri iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya 2

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu 16 byo ku Mugabane w’Afurika bifite ikibazo cyo kuba bidakora ku nyanja, ariko ngo urwo ntirukwiye kuba urwitwazo rwo kudatera imbere.

Yashimangiye ko nubwo hafi 1/3 cy’ibihugu by’Afurika bidakora ku Nnyanja, ariko bihuzwa n’ikirere ku buryo amahirwe yo guhuza ikirere akwiye gukoreshwa mu kwiteza imbere.

Yabivugiye mu nama yahuje abayobozi bashinzwe iby’indege za gisivili n’iza gisirikari muri Afurika bateraniye i Kigali mu nama yabo ya kane yiswe “4th Aviation Africa Summit”.

Yagarutse ku masezerano yasinywe umwaka ushize yo guhuza ikirere cy’Afurika mu koroshya ingendo z’indege yiswe Single African Air Transport Market, avuga ko ari ingenzi.

Ati, “Icyizere cy’umumaro w’aya masezerano kigaragarira muri gahunda ngari y’amasezerano ashyiraho isoko rusange ry’Afurika ndetse n’ay’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, na yo yasinywe umwaka ushize.”

Perezida Kagame yavuze ko mu zindi ngamba zigamije koroshya ubuhahirane hagati y’Abanyafurika, harimo na paseporo imwe ihuriweho ndetse no gukuraho visa ku banyafurika bagenda muri Afurika.

Ati, “Bityo rero ni ingenzi gushishikariza n’ibindi bihugu gusinya amasezerano yo guhuza ikirere ndetse no gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’ayo masezerano uko byakabaye.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo kwirebaho gusa ugasanga nta bufatanye bugaragara hagati y’abanyafurika bidakwiye, kuko bituma Abanyafurika batabasha guhuza ingufu.

Yunzemo ati, “Gukuraho inzitizi ku rujya n’uruza rw’ibintu n’abantu bizatuma serivizi z’ubucuruzi z’ibyo mu kirere ziyongera mu buryo bugaragara mu myaka iri imbere.”

Yongeyeho ko isesengura ryagaragaje ko mu bihe biri imbere hazaba hakenewe indege 1000 zifite agaciro k’amadolari asaga miliyari 150.

Kuri Perezida Kagame, ubwiyongere bw’indege buzatuma habaho n’imirimo mishya ku bapilote, abahanga mu by’indege n’abatanga izindi serivizi zirimo izo kwita ku bikoresho, n’umutekano.

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bitabiriye iyi nama mpuzamahanga bafata ifoto y’urwibutso

4th Aviation Africa Summit | Kigali, 27 February 2019

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.