Kagame: Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ni ibya buri wese

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 01-11-2018 saa 10:47:53
Umukuru w'Igihugu Paul Kagame imbere hagati (uwa gatandatu), ari kumwe na bamwe mu bitabiriye inama, aho yagaragaje ko bireba buri wese kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yavuze ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bireba buri wese.

Yavuze ko mu Rwanda urusobe rw’ibinyabuzima rwahuye n’ingaruka z’ibyabaye mu gihugu, ariko kururinda ni imwe mu ngingo zibanzweho muri gahunda ya Leta mu myaka 25 ishije.

Perezida Paul Kagame yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ugushyingo 2018, mu nama y’iminsi itatu ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima yateguwe na Kaminuza Nyafurika yigisha iby’Imiyoborere ALU (African Leadership University) ikorera mu Rwanda.

Ni inama yitabiriwe n’abasaga 300 baturutse mu bihugu 35, barimo abikorera, abayobozi mu nzego za politiki, n’abashakashatsi.

Bunguranye ibitekerezo kuri gahunda yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bishingiye kuzamura ubukungu no guhanga akazi muri Afurika.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame imbere hagati (uwa gatandatu), ari kumwe na bamwe mu bitabiriye inama, aho yagaragaje ko bireba buri wese kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Kagame yavuze ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bireba buri wese. Ati “Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ni ibya buri wese. Cyane cyane mu bihugu nk’u Rwanda aho abaturage benshi ari abahinzi ndetse Ubukerarugendo bukaba butwinjiriza amadovize menshi.”

Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda ni ingenzi, kuko ari imwe mu ngingo igihugu kibanzeho mu myaka 25 ishize, nk’uko Umukuru w’Igihugu yabitangarije abari muri iyo nama.

Yavuze ko n’ubwo abantu bakomeje gukora cyane baharanira ukwishyira ukizana ku bantu n’ibyabo muri Afurika, urusobe rw’ibinyabuzima ku mugabane w’Afurika rutagira umupaka. Ati “Kugira ngo turubungabunge neza, ni ngombwa ko habaho ubufatanye bw’ibihugu mu turere”.

Aha, ni ho Perezida Paul Kagame avuga ko ishyirwaho ry’Isoko Rimwe ku Mugabane w’Afurika ari amahirwe yo kongera ubu bufatanye, ndetse no kongera uruhare rw’abayobozi b’Afurika mu rugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku Isi.

Ati “Tugomba gufata iya mbere mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku Mugabane w’Afurika. Abaturage bacu biteguye gusangira inyungu zituruka mu kubungabunga urwo rusobe kandi nabyo biri mu nshingano zacu.”

Perezida Kagame akaba ku ruhande rw’u Rwanda yaragarutse ku ngero zifatika n’intambwe yatewe mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, avuga ko byatumye u Rwanda rwinjira mu bufatanye n’ibigo mpuzamahanga, agaruka kuri gahunda ya “Visit Rwanda” cyangwa “Tembera u Rwanda” ituma benshi barushaho gusura u Rwanda binyuze mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza.

Anavuga ku bufatanye u Rwanda ruherutse kugirana na Alibaba Group, byose bituma umubare wa ba mukerarugendo basura u Rwanda biyongera, bikazamura inyungu iva mu bukerarugendo.

Umwe mu bashinze kaminuza ALU, Fred Swaniker, afatanyije n’abandi barimu muri za kaminuza nka Dr. Michael Pearce, ni bamwe mu bayobozi batanze ibiganiro muri iyo nama, aho umuyobozi w’iyo kaminuza asanga igihe kigeze ngo abayobozi b’Afurika bafate urusobe rw’ibinyabuzima nk’ahantu bashobora kuvana amahirwe yagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byabo.

Bamwe mu bitabiriye inama ibera i Kigali, aho bungurana ibitekerezo kuri gahunda yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bishingiye kuzamura ubukungu no guhanga akazi muri Afurika

Abanyamahanga baza mu bukererugendo bwo kureba inyamaswa, abenshi bakururwa n’ingagi zo mu Birunga ariko u Rwanda rufite n’izindi nyamaswa zirimo intare, nzovu n’isatura.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.