Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kagame: Ikibazo cy’abimukira nticyakemurwa n’igihugu kimwe

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 07-10-2018 saa 12:47:25
Perezida Kagame ageza ijambo rye ku bitabiriye iyi nama

Perezida Kagame asanga hakenewe ubufatanye bw’ibihugu mu gukemura ikibazo cy’abimukira gihangayikishije.

Abanyafurika bakomeje kuvugwaho kugwa mu Nyanja ya Mediteranea bajya gushaka imibereho ku mugabane w’i Burayi.

Abanyafurika bari mu Nyanja ya Meditaranea, mu bitometero 34 uvuye Sabratha muri Libiya, berekeza i Burayi. Ifoto: AP

Perezida Kagame avuga ko bidakwiye ko hari abapfa bagerageza kujya i Burayi, cyane ko bitanaca intege abajyayo.

Yabivugiye mu nama y’Akanama Nyobozi k’Umuryango witiriwe Mo Ibrahim yabereye i Londres mu Bwongereza kuri iki Cyumweru.

Ni inama yitabiriwe kandi n’abahoze ari abakuru b’ibihugu na za Leta hamwe n’abikorera kugira ngo baganire ku bijyanye n’iterambere rya Afurika.

Abitabiriye iyi nama baraganira ku mavugururwa akenewe mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika n’iterambere mu by’ubukungu rya Afurika.

Ku kibazo cy’abanyafurika barohama bajya i Burayi, Perezida Kagame yavuze ko gikwiye kurebwa mu buryo bwagutse, hakarebwa umuti uhamye kandi w’igihe kirekire.

Ati, “Iki kibazo ntabwo cyakemurwa n’igihugu kimwe cyonyine, tugomba gushyiraho uburyo buhamye kandi buhoraho.”

Asanga hakwiye gukorwa igishoboka cyose ngo ihohoterwa rikorerwa abimukira rihagarare.

Yunzemo ati, “Kubabuza kuza binyuze mu rupfu ni politiki idashingiye ku bumuntu kandi ntibibabuza kuza.”

Mo Ibrahim Foundation’s board meeting | London, 7 October 2018

Kuri Perezida Kagame, abantu bakwiye kureba hirya yo gufasha abahuye n’ibibazo, bagashaka uko Afurika yagirwa ahantu heza ho gushora imari mu by’inganda.

Avuga ko Afurika n’u Burayi n’u Bushinwa bikwiye gutahiriza umugozi umwe mu rugamba rw’iterambere, aho kwishishanya.

Yagarutse ku mvururu za politiki zumvikana hirya no hino ku Isi, avuga ko “ibi bikomeza kutwibutsa ko dukeneye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukora neza mu gihe cya vuba.”

Naho ku bijyanye n’amavugurura y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ayoboye yagize ati, “Ingengo y’imari ya AU umwaka utaha yagabanutseho 12%.”

Yashimye kuba “ibihugu bikomeje kongera umusanzu wabyo muri uyu Muryango ku buryo “nta mafaranga agipfa ubusa. Turakora ibyo dushoboye kandi ibihugu biragenda byumva inshingano zabyo.”

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.