Kagame: Guteza imbere Afurika bisaba guhindura imyumvire kandi ntibihenze

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 25-03-2019 saa 09:34:52
Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Tshisekedi Etienne wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yageraga mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye abitabiriye inama ya karindwi y’Ihuriro ry’abayobozi b’ibigo muri Afurika Africa CEO Forum, ababwira ko urufunguzo rw’iterambere ry’Afurika ari uguhindura imyumvire.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo uwa Togo Faure E. Gnassingbe, Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) na Perezda wa Ethioia, Sahle-Work Zewde Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire, Gon Coulibaly, n’abandi bayobozi bakuru b’ibigo bagera ku 2000 bayitabiriye.

Perezida Kagame yibukije ko mu ntangiriro z’umwaka ushize abakuru b’ibihugu 44 bicaye mu cyumba nk’icyo barimo, muri Kigali Convention Centre, bashyize umukono ku masezerano yemera urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hagamijwe ubucuruzi bukomorewe ku mugabane w’Afurika (African Continental Free Trade Area) kandi na nyuma abandi benshi bakomeje kuyashyiraho umukono, hakaba hasigaye kimwe gusa.

Ati “Iki ni igihe rero ko duteranira hano kugira ngo tuganire uko twabyaza umusaruro amasezerano y’amateka nk’aya n’ibindi by’ingirakamo nk’ibyo. Twageze kuri iyi ntera kuko Afurika yashyize hamwe igamije intego imwe, ibyo bishingiye ku gushaka ahazaza heza h’abakiri bato; bikaba bishobora kutugeza ku ntsinzi.”

Perezida Kagame yashimangiye ko kugeza ubu nta n’umwe wumva anyuzwe n’uko ibijyanye n’ubucuruzi n’ubuhahirane bikorwa ku mugabane w’Afurika, ahamya ko iki ari cyo gihe kugira ngo abikorera berekane igikwiye gukorwa no kuvugururwa uko babyumva byabanogera.

Yagaragaje ko mu gihe gito kiri imbere biteganywa ko Afurika izaba ifite abari mu kigero cyo gukora benshi, miliyari 1.1, baruta kure Abashinwa n’Abahinde uko bari uyu munsi.

Ati “Nta gihe dufite cyo gutakaza mu gihe cyo gukora igikwiye gukorwa, kugira ngo uyu mubare tubona ari nawo bukungu bw’Afurika uzatubere ubukungu aho kugira ngo uzatubere umuzigo n’isi muri rusange. Ni inshingano zacu kugira ngo tumenye ko ubuhahirane hagati yacu butuganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bacu.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse kandi ku yindi ngingo, agaragaza ko kuri abo baturage barenga miliyari, aho kimwe cya kabiri cyabo bazaba ari ab’igitsinagore, ashimangira ko bagomba kwitabwaho kugira ngo hatazatakazwa byinshi nyuma mu kwita ku buzima bwabo.

Yashimangiye ko bidatinze Afurika izaba iri hejuru ku bipimo bimwe na bimwe, Afurika ishobora kuba imwe mu migabane myiza bityo igomba kwiyemeza gukora ibifite ireme atari ku giciro gusa.

Ati “Urufunguzo rumwe gusa kuri ibi ni uguhindura imyumvire. Ese guhindura imyumvire birahenze? Nta giciro bifite, kugeza ubu nta kibirusha agaciro. Gushyira hamwe hagamijwe ubucuruzi bukomorewe ku mugabane n’urujya n’uruza rw’abantu ni iby’igiciro kinini ku hazaza h’umugabane.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika k’Itangazamakuru Jeune Afrique Media Goup, Amir BenYahmed , ari na we watangije gahunda y’iyo nama bwa mbere ku Isi, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, wabashije guhindura amateka ku mugabane w’Afurika.

Yagize ati “Muri Afurika yose u Rwanda uyu munsi ni cyo gihugu na Maurice biri mu bihugu 50 ku isi byorohereza abashoramari gutangira ibikorwa byabo. Turashimira u Rwanda kuba rwarakiriye iyi nama. Ubukungu bwa Afurika buzagerwaho niyibanda ku burezi, guhanga udushya n’ubumenyi mu by’ubukungu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi gitera inkunga mu by’imari IFC, Philippe Le Houérou, yavuze ko Afurika ikeneye guhanga imirimo nibura miliyoni 1.7 buri kwezi. Ati “Inzira imwe yo kugera kuri ibi ni ukubaka urwego rw’abikorera rukomeye rushingiye ku mahirwe y’ubucuruzi bukomoreye hagati ku mugabane.”

Abitabiriye iyi nama bakomeye bagaragaje imwe mu mbogamizi ikomereye umugabane w’Afurika, yo gukora ubucuruzi hagati y’ibihugu byo ku mugabane , aho usanga kohereza ibicuruzwa mu bihugu biri ku mugabane umwe bihenze kurusha uko umushoramari abyohereza hanze ku yindi migabane cyangwa akarangurayo ibicuruzwa kuko ari ho bimworohere, basaba ko bidakwiye kongera kuba inzitizi y’ishoramari.

Abitabiriye iyo nama ni abakuru b’ibihugu bane n’abandi 1800 baturtse mu bihugu 70 ku isi byiganjemo ibyo ku mugabane w’Afurika.

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Tshisekedi Etienne wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yageraga mu Rwanda

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.