Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Kagame avuga ku mutekano: Ntawe ukwiye kurenga umurongo utukura

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 09-05-2019 saa 13:08:22
Perezida Kagame yakiranwe urugwiro n'abaturage ba Musanze mu Murenge wa Busogo

Perezida Paul Kagame, yasabye abaturage kutemerera uwo ari we wese ushobora kubahungabanyiriza umutekano aho yaba aturuka hose, kuko umutekano udahari iterambere bifuza ritagerwaho.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye kuri Sitade ya Busogo, mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Gicurasi 2019 mu nama yagiranye n’abaturage bagize Uturere twa Musanze na Nyabihu, ni ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe arimo kugirira mu turere.

Perezida Kagame yibukije kandi ahwitura abayobozi bo mu nzego zitandukanye, kwita ku gufatanya n’abaturage mu kwishakira umuti w’ibibazo byabo, by’umwihariko ku kibazo cy’umutekano asanga byose bishoboka kubera ko haba hari umutekano mwiza.

Ati “Nta we ugomba kurenga umurongo utukura ku bijyanjye n’umutekano wacu, nta bwo mugomba kubemerera yaba ababarimo cyangwa abaturuka hanze.”

Perezida Kagame yagarutse ku bijyanye n’uburyo umutekano ugira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo. Ati “Umutekano mufite ni wo utuma byose bishoboka, nk’Intara ibereye ubukerarugendo kandi buzana amadovize, ayo madovize namwe akabageraho, ahatari umutekano na ba mukerarugendo ntibaza. Murasabwa kutemera uwabateza ikibazo cy’umutekano muke ndetse Musanze ikabona umugabane wayo, azakomeza kuboneka kuko hari umutekano.”

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko bagomba kugira isuku bitewe n’uko ari akarere kagira abashyitsi by’umwihariko kandi bidasaba ingengo y’imari. Ati “Babivuze ko aka karere gateye imbere mu bukerarugendo, ni ukuvuga ko mugira abashyitsi benshi bazana amadovize, ntidukwiye kwemera ko abayazana babasanga mu mwanda kuko bataba baje kureba umwanda. Ikibazo cy’umwanda n’imirire mibi tumaze igihe kinini tubivuga kandi ntibikeneye amafaranga azava muri Leta cyangwa mu baterankunga, aho biva ha mbere ni mu bayobozi.”

Bimwe mu bindi bibazo yagarutseho akabiha umurongo, harimo ikibazo k’ikaragiro ry’amata, amazi ava mu birunga akangiriza abaturage, ikibazo k’imbuto, n’ibindi.

Perezida Kagame yagize ati “Ikibazo cy’amazi y’ibirunga aza agasenya ibintu bakimbwiye kuva kera, harimo uburangare n’amikoro ariko twakabaye dufite aho twakigejeje. Nacyo ndaza kugihagurukira.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yijeje Perezida Kagame ko nk’abayobozi bemera ko hari ibyo bakabaye barakoze batakoze, avuga ko ayo makosa biteguye kuyakosora, ashima Umukuru w’Igihugu wahaye umurongo ikibazo k’isoko ry’ibirayi cyahawe umurongo, ubu umuhinzi akaba yishimye.

Umwe mu baturage batanze ibitekerezo, wabaga mu ngabo z’umutwe wa FDRL aho yitwa Cobra, yijeje Perezida Kagame ko azakomeza gukangurira bamwe mu bayobozi bakuru b’uriya mutwe uba mu mashyamba ya Coko Kinshasa bakoranaga gutaha mu Rwanda bagafatanya kubaka igihugu, cyane ko ubu afatanya na bagenzi be kubaka ibikorwa by’iterambere ry’abaturage nk’ibigo mbonezamikurire ECD, n’ibindi bikorwa.

President Kagame meets with citizens in Musanze District on the second day of his three day tour of the Northern and Western Province , 9 May 2019

 

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.