Kagame aratangira kuyobora Afurika Yunze Ubumwe  

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 28-01-2018 saa 07:43:06

Perezida Paul Kagame arahabwa ububasha bwo kuyobora Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu gihe kingana n’umwaka umwe, kuva uyu munsi tariki ya 28 Mutarama 2018 kugeza mu 2019 asimbuye mugenzi we Perezida wa Guinea Alpha Condé.

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Alpha Condé ari busimbure ku buyobozi bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yatangarije Imvaho Nshya ko inshingano nyamukuru Perezida Paul Kagame agiye kugira muri icyo gihe ari ukuyobora inama ihuza abakuru b’ibihugu 55 by’Afurika ari nabyo binyamuryango.

Amb. Nduhungirehe akomeza avuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, muri uyu mwaka azaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Abaminisitiri bagenzi be b’Ububanyi n’Amahanga.

Undi munyarwanda uzaba ari ku mwanya wo hejuru mu buyobozi bw’uyu muryango ni Amb. Hope Tumukunde (uhagarariye u Rwamda muri Ethiopia), akazaba ari Umunyamabanga uhoraho w’akanama k’umuryango AU.

Inshingano nyamukuru u Rwanda rusabwa gusohoza muri iki gihe Perezida Kagame ari we uyoboye uwo muryango, ni ugushyira mu bikorwa amavugurura y’uyu muryango yatanzwe na Perezida Kagame  muri Nyakanga 2017.

Izindi nshingano zizaba izijyanye n’amahoro n’umutekano mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika, ubuhahirane mu by’ubucuruzi ku mugabane (CFTA) bijyanye no korohereza urujya n’uruza rw’abatuye umugabane kugenderanirana, uburenganzira bwo gutura no gutangiza ibikorwa by’ishoramari.

Umuhango wo guha ububasha Perezida Paul Kagame bwo kuyobora Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe urabera ku kicaro gikuru cy’uyu muryango kiri Adiss Ababa muri Ethiopia.

Kuva mu mwaka wa 2002 Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) umaze kuyoborwa n’abakuru b’ibihugu 15, kuri manda y’umwaka umwe biyongeraho na Perezida Paul Kagame wa 16.

Mu nama ya 30 y’Umuryango AU, Perezida Paul Kagame arahabwa inshingano yo kuyobora uwo muryango, anatangize ku mugaragaro isoko ry’ingendo z’indege rya Afurika (Single African Air Transort Market, SAATM)  ijambo ry’ikaze riratangwa n’uwo asimbuye kuri izo nshingano, Alpha Condé, Perezida wa Guinea.

Insanganyamatsiko y’inama ya 30 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe igira iti “Gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa, inzira irambye yo guhindura Afurika”.

Ku rutonde rw’abakuru b’igihugu bayoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), kuva 2002 kugeza mu 2003 AU yayobowe na Perezida w’Afurika y’Epfo Thabo Mbeki, mu 2003-2004 uyoborwa na Joaquim Alberto Chissano wa Mozambique, mu 2004-2005 uyoborwa na Olusegun Obasanjo wa Nigeria, mu 2006-2007 uyoborwa na Dénis Sassou N’Guesso wa Congo Brazzaville, mu 2007-2008 uyoborwa na John Kufuor wa Ghana, mu 2008-2009 uyoborwa na Jakaya Mrisho Kikwete wa Leta Zunze Ubumwe bwa Tanzania, mu 2009-2010 uyoborwa na Muammar Gaddafi wa Libya.

Kuva mu 2010-2011 Umuryango AU wayobowe na Bingu wa Mutharika wa Malawi, mu 2011-2012 uyoborwa na Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea, mu 2012-2013 uyoborwa na Thomas Yayi Boni wa Benin, mu 2013-2014 Hailemariam Dessalegn wa Ethiopia, mu 2014-2015 uyoborwa na Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania, mu 2015-2016 uyoborwa na Robert Mugabe wa Zimbabwe, mu 2016-2017 uyoborwa na Idriss Déby wa Chad, mu 2017-2018 uyoborwa na Alpha Condé wa Guinea ari na we usimbuwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.