Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Kagame abwira Intwari: Ubwitange bwanyu ntibwapfuye ubusa

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 01-02-2019 saa 06:33:43
Perezida Kagame mu bihe byashize

Kuri uyu munsi wizihizwaho Intwari z’u Rwanda, Perezida Kagame Paul yanditse kuri Twitter ko ubwitange n’umurava byaranze Intwari z’Igihugu bitapfuye ubusa.

Ati, “Ku ntwari zose z’igihugu cyacu n’urugamba…abo twibuka kuri uyu munsi, ubwitange n’umuhati ntabwo byapfuye ubusa.”

Umukuru w’u Rwanda yongeyeho ko ari “inshingano yacu twese gukomeza kwiteza imbere ngo tugeze igihugu cyacu aho twifuza.”

Perezida Kagame mu bihe byashize

Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki 1 Gashyantare, ni umunsi usobanuye byinshi mu buzima bw’Abanyarwanda, aho bashima ubutwari bwaranze abitangiye igihugu.

Rugundana Augustin uyuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko isomo yigira ku ntwari ni ugukomeza gusigasira amahame yaharaniwe n’Intwari z’u Rwanda. Ati “Isomo ni uko bushije ikivi cyabo hanyuma natwe tugomba kugera ikirenge mu cyabo, dukomeza gusigasira amahame meza bemeraga; atavangura Abanyarwanda, amahame yo kwitangira igihugu, ndetse n’ayo gufasha Abanyarwanda bakumva ko bafite uburenganzira bumwe ariko igikomeye cyane ni uko Umunyarwanda wese afite icyo yakwigira ku ntwari.

Abana b’i Nyange bagaragaje ko ubutwari budasaba imyaka y’umuntu, ubwo bangaga ko babavangura bashingiye ku moko. Ni byinshi nge ubwange nigira ku ntwari z’u Rwanda.”

Inkuru yabanje: Urubyiruko rwagaragaje amasomo rwigira ku ntwari z’u Rwanda

Ibivugwa na Rugundana binashimangirwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, uvuga ko asanga Abanyarwanda bakwiye gutera ikirenge mu k’Intwari z’u Rwanda, bakora ibikorwa by’ubutwari aho baherereye no mu byo bakora.

Yagize ati “Intwari z’u Rwanda zakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri iki gihugu, birimo kukibohora, guhisha abicwaga ku bagize uwo mutima, kwakira abana mu miryango ku bari batakiyifite, kwitangira igihugu mu buryo bunyuranye n’ibindi.”

Rucyahana yagarutse ku gisobanuro cy’ubutwari, avuga ko ari igikorwa k’indashyikirwa umuntu akora atagamije inyungu ze, ahubwo agira ngo akize ubuzima bw’abandi n’ubw’igihugu.

Yavuze ku Ntwari Fred Gisa Rwigema watanze ubuzima bwe agamije kubohora igihugu n’abandi bana b’u Rwanda bahagarariwe n’umusirikare utazwi batikunze ahubwo bagahara amagara yabo bakarwanirira igihugu kugeza ubwo babizize.

Inkuru yabanje: Bishop Rucyahana asaba Abanyarwanda kugera ikirenge mu k’Intwari

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe CHENO, rwo ruherutse gutangaza ko Intwari z’u Rwanda mu kerekezo 2050 zatangira gushakwa ubu kandi urubyiruko rukigishwa umuco w’ubutwari.

Umuyobozi Mukuru wa CHENO Dr. Habumuremyi Pierre Damien, yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mutarama 2019, avuga ko urubyiruko rukwiye gukomeza gushishikarizwa kwitabira ibikorwa by’igihugu kuko iterambere u Rwanda rwifuza, rushaka kuryubakira ku ndangagaciro.

Avuga ko u Rwanda rwagize intwari kandi ko ari kimwe mu bihugu bitagize abacakara kubera intwari rwagize, bityo rukaba rukeneye intwari mu rubyiruko.

Dr. Habumuremyi yavuze ko “tugomba kubaka u Rwanda twifuza cyane cyane mu kerekezo 2050. Iyo tuvuga u Rwanda mu kerekezo 2050, birumvikana ko ari urubyiruko kandi gutegurira ejo heza hazaza h’igihugu bivuze ko ari ugutegura urubyiruko.”

Inkuru yabanje: CHENO: Intwari z’Ikerekezo 2050 dukwiye gutangira kuzishaka ubu

Dore ibitekerezo inzego zitandukanye n’abantu ku giti cyabo bakomeje gutanga ku butwari, aho benshi bakoresha hashtag ya #Ubutwari2019

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.