Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Kagame: Abanyamadini bagomba gukora cyane bakihanaguraho inenge bagize

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 10-07-2019 saa 07:41:30
Umukuru w'Igihugu Paul Kagame, uwa kane uturutse iburyo, abanjirijwe na Madamu Jeannette Kagame, na we abanjirijwe na Dr. Mukabaramba Alvera, naho uwa 5 uvuye iburyo ni Pasiteri Rick Warren

Perezida Paul Kagame asanga abanyamadini bafite akazi gakomeye ko gukora bidasanzwe mu kwihanaguraho inenge itagira aho igarukira bagize yo kugira uruhare mu mateka mabi u Rwanda rwagize mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye i Kigali kuwa 9 Nyakanga 2019 mu butumwa yatanze mu mahugurwa ku birebana n’imiyoborere “Purpose Driven Leadership,” akaba ari amahugurwa yateguwe n’Umuryango w’Ivugabutumwa ugamije gusakaza amahoro mu Rwanda no mu bihayimana ‘PEACE Plan’.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta n’inzego zigenga, abayobozi b’amadini batandukanye bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi, abitabiriye ayo mahugurwa bakaba bagera ku bihumbi bibiri.

Abayobozi n’abanyamadini batandukanye bitabiriye amahugurwa ku birebana n’imiyoborere yateguwe na Peace Plan

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yibukije ko amateka igihugu cyanyuzemo yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakabaye asigira abantu isomo, icyakora asobanura ko kugeza ubu bitumvikana ukuntu umwigisha mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi wari ushinzwe kwigisha abemera ijambo ry’Imana ari we wigisha abakristu mu nsengero akaba ari na zo nsengero ziciwemo abantu.

Perezida Kagame ati: “Inyigisho zitangwa zakabaye zivamo amasomo abantu bakwiye kubakiraho, dushingiye ku mateka mabi u Rwanda rwagize, na n’ubu ntibyumvikana ukuntu bigishaga ijambo ry’Imana mu nsengero, izo nsengero zisengerwamo akaba ari na zo zicirwamo abantu, ubundi bamwe mu bigisha bamara kwigisha bagaca inyuma bakajya gutunga agatoki aho abakwiye kwicwa bari, cyangwa abo bigisha bakajya muri bagenzi babo bigishanya hamwe bajya guhitamo abagomba gupfa n’abasigara. Iyo ni inenge izahora idukurikirana ku buryo u Rwanda rugomba gukora bidasanzwe kugira ngo twihanagureho icyo kidasanzwe cyatubayeho. Hari akazi kanini ko kwihanaguraho iyo nenge mbi itagira aho igarukira, tugomba guhera iwacu maze twubake umuryango nyarwanda hamwe n’Isi nziza tubamo, ariko tugahera iwacu dukora ibinoze”.

Agaruka ku butumwa bwagarutsweho na Pasiteri Rick Warren bwo guhitamo inzozi zidahenze kandi zifite intego, Umukuru w’Igihugu avuga ko hari kinini bivuze kuko guhitamo neza bidahenze kandi ukaba ufite intego ugambiriye kugeraho ari byo by’ingenzi.

Ati: “Intego igomba gushingira ku buyobozi, ku bikorwa, n’ikindi wifuza kugeraho, guhitamo neza bidahenze, kuko uri umuntu ubwo ugomba kubyisaba no kubanza kwitekerezaho, nubwo twamenyereye gufashwa n’abagiraneza, nta bwo ari bo bazakuzanira kumenya guhitamo neza ni wowe ubwawe”.

Umuyobozi w’Itorero ‘Saddle Back Church’ muri Leta Zunze Ubumwe zamerika Pasiteri Rick Warren akaba ari n’inshuti y’u Rwanda, mu butumwa bwe ashingiye ku mateka azi, asanga nubwo u Rwanda rwaranyuze mu bihe bigoye byibura rumaze gutera intambwe nziza mu nzira yo kwiyubaka no kwiteza imbere mu nzego zitandukanye.

Asobanura ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta muntu wo mu gihugu cy’uyu mugabane wifuzaga gusura u Rwanda, bitewe n’ibibazo byari byugarije igihugu .

Ati: “Nyuma mu bihe bya za 1994 nta munyafurika wifuzaga kuza hano, ariko ubu umubare munini w’abanyamahanga harimo n’abanyafurika barashaka gusura igihugu cy’u Rwanda kubera umutekano uhari, ndetse n’ubukungu bw’igihugu bukaba buhagaze neza, u Rwanda ni igihugu kizwiho umutekano usesuye kuri uyu mugabane”.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.