Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Kaboneka yagaragarije Abasenateri aho DASSO igeze yiyubaka

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Apr 7, 2018

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis avuga ko n’ubwo  DASSO  ari urwego rufite ikibazo cy’abakozi bake ariko rumaze kwiyubaka kuko bitababuza kuzuza inshingano zabo zo kuzuzanya n’izindi nzego mu bikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage. Agahamya ko bafite imikorere myiza, itandukanye n’urwego rwitwaga “Local Defence” basimbuye.

Minisitiri Kaboneka Fancis mu nama n’Abasenateri baganira ku mikorere y’urwego rwa DASSO (Gisubizo G)

Yabitangarije ku kicaro k’iyi Minisiteri ejo hashize tariki 6 Mata 2018, mu nama yagiranye n’Itsinda ry’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, yari iyobowe na Perezida w’iyo komisiyo Rugema Michel.

Abo basenateri bakaba baraganiriye n’inzego zitandukanye ku birebana n’imikorere y’Urwego rwa DASSO, uko rwiyubatse nyuma y’imyaka 4 ishize rugiyeho, bashaka kumenya  uko ikora n’ibibazo birimo, mbere y’uko bakora ingendo mu turere bagamije gusuzuma ibyo bibazo n’uburyo bagira inama inzego uko byakemuka.

Minisitiri Kaboneka yagize ati: “Kugeza ubu, nyuma y’imyaka 4 DASSO imaze ikora, ni urwego rumaze kwiyubaka nubwo bakiri bake, dore ko hari aho usanga babiri gusa ku murenge.

Turateganya ko bazajya bahugurwa nyuma y’igihe kuko bifasha na wa wundi ushobora kuba yatana, cyane ko hari nk’abaherutse kwirukanwa mu kazi kubera ibibazo by’imyitwarire itari myiza cyangwa abashobora kugira ibishuko byo kwigwizaho ibintu, ariko na none harimo nk’abakora n’abagerageza gukora neza, barimo ab’inyangamugayo. Ntanze uregero nk’umudasso duherutse guhemba nyuma yuko atoraguye miliyoni ebyiri zisaga azisubiza nyirazo, icyo ni ikintu kiza buri wese cyangwa n’abandi bagenzi be bakwigiraho”.

Mu rwego rwo gufasha Urwego rwa Dasso gukomeza kwiyubaka ngo bakore akazi ko gucunga umutekano mu buryo bwa kinyamwuga, Minisitiri Kaboneka avuga ko byibura buri mwaka abagize DASSO bagiye kujya bagenerwa amahugurwa agamije  kubahwitura no gutuma abakozi ba DASSO badatana  ahubwo barusheho  gukora akazi kabo neza, kuko ngo nabo ari abantu kuko hari abashobora kugira imyitwarire itari myiza.

Nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, itsinda ry’abo Basenateri bakomereje ku kicaro cya Polisi y’Igihugu kuganira nabo kuri iyo ngingo y’imikorere ya DASSO n’uburyo  Polisi y’igihugu ikorana nabo.