Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Kaboneka: Ababyara abo badashoboye kurera babiterwa n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya Oct 14, 2018

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, avuga ko kuba imbata y’ibiyobyabwenge ari byo bituma abagabo bashaka abagore benshi ndetse bakabyara abo badashoboye kurera.

Yabivugiye mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari yo ntandaro y’amakimbirane n’ubukene mu miryango.

Minisitiri Kaboneka yabigarutseho ubwo yaganiraga n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, ndetse n’abaturage bo mu Kagari ka Nyamicucu mu Murenge wa Butaro; yashimangiye ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’umutekano muke mu miryango,

Yagize ati : «Abaturage murasabwa kwirinda ibiyobyabwenge kuko ni bimwe muri kano gace bikurura amakimbirane, ndetse n’ubukane budashira».

Avuga ko  uwakoresheje ibiyobyabwenge aba yayobeje ubwenge, ku buryo nta kindi gitekerezo aba afite cyatuma yiteza imbere, agahora arwana n’uwo bashakanye, umuturanyi n’abandi.

Kaboneka ati : « Kuba hari bamwe mu bagabo bagiharika n’ababyara abo badashoboye kurera bituruka ku kuba hari abagizwe imbata n’ibiyobyabwenge ».

Akaba yakomeje asaba abaturage kubyara abo bashoboye kurera, bakitabira gahunda za Leta, harimo na gahunda ya mituweli, kugira isuku n’ibindi byubaka igihugu n’iterambere.

Minisitiri Kaboneka yijeje abaturage bo muri Burera ko Leta ikomeje kubazirikana ibagezaho ibikorwa by’iterambere harimo  amashanyarazi, amazi, imihanda n’ibindi bizabafasha kurushaho kwihutisha iterambere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka (uwa 3 hagati) yavuze ko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’abaturage (Foto Ngaboyabahizi P)

Abaturage na bo bemeza ko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.
Mbabajende Jean Damascene, wo mu Kagari ka Nyamicucu avuga ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu byagiye bitera ubukene, bamwe mu baturanyi,

Yagize ati : « Hano muri kano gace  ni ho kanyanga zakunze kunyura cyane, ku buryo rwose hari n’indiri y’abarembetsi, abatundaga kanyanga bamwe barafunzwe, abandi bacibwa amande ku buryo rwose byabateye ubukene bava mu kiciro kisumbuye bajya mu cyo hasi, ibiyobyabwenge byagiye binasenya imiryango».

Uyu muturage asanga koko ababyara abo badashoboye kurera akenshi ari abakoresha ibiyobyabwenge.
Ati : « Twiyemeje rero gukomeza kurwanya ababitunda n’ababikoresha, nubwo duturiye umupaka wa Uganda aho bamwe babigeraho ku buryo bworoshye »