Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Jules Sentore yatuye ababyeyi indirimbo ye nshya

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 18-05-2018 saa 06:28:25
Umuhanzi Jules Sentore

Rwamwiza Jules Bonheur uzwi nka Jules Sentore uririmba indirimbo zibanda ku kwimakaza umuco nyarwanda yasohoye indirimbo nshya yitwa «Sine ya mwiza» avuga ko  ayituye  ababyeyi  b’abagore baba bagiye gushyingira cyangwa guherekeza  abakobwa babo  baba bagiye kurushinga.

Umuhanzi Jules Sentore

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Jules Sentore yavuze ko yizeye ko iyo ndirimbo ibashimisha ngo kandi ntashidikanya ko n’abandi bose ibanyura. Yagize ati Ni indirimbo nakoze kugira ngo nyiture ababyeyi baba bitegura guherekeza abakobwa babo baba bagiye kurwubaka”.

Avuga ko akomeje gahunda yo kwimakaza umuco nyarwanda abinyujije mu buhanzi bwe by’umwihariko mu mashusho y’ibyo bihangano. Umuhanzi Jules Sentore azwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Warakoze”, “Kora akazi”, “Dutaramane”, “Udatsikira” n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.