Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Jules Sentore yasohoye indirimbo yo gushima Imana

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 28-01-2018 saa 08:28:43
Jules Sentore ubarizwa mu itsinda rya Gakondo

Rwamwiza Jules Bonheur uzwi nka Jules Sentore, umuhanzi ubarizwa muri Gakondo Group uzwi ku ndirimbo zirimo iyitwa “Kora akazi”, “Dutaramane” n’izindi yasohoye indirimbo yo gushima Imana yitwa “ Warakoze”.

Jules Sentore ubarizwa mu itsinda rya Gakondo

Aganira n’Imvaho Nshya, Jules Sentore yavuze ko impamvu yahimbye iyo ndirimbo ari mu rwego rwo gushimira Imana kubera   ibyiza imukorera birimo kumuteza imbere umunsi ku munsi.

Avuga kandi  ko ari mu rwego rwo gushimira Imana kuko  yahaye Abanyarwanda Igihugu kiza n’ubuyobozi bwiza.

Yagize ati “Ni indirimbo nakoze yo gushimira Imana kubera ibyiza inkorera n’ibyo ikorera Abanyarwanda  muri rusange.”

Indirimbo yasohoye yavuze ko itagiye kuba iya mbere ngo cyangwa ibe iya nyuma yo guhimbaza Imana ngo ahubwo azajya akora n’izindi nyinshi nk’uko ashimangira ko ari umukirisitu.

Aha hasi hari amagambo y’iyo ndirimbo

 Ayiiiii  haaah huuuu  ntewe ishema ryo kuba mu bwiza bwawe aho nkuramisha ubugingo bwanjye, namenye ko ari wowe mutangabugingo, namenye ko ari wowe wo kwiringirwa, ngira nti “ Nyagasani Mana mubyeyi wanjye uhorana nanjye undinda mu ntambwe zanjye ngufitiye ituro akira umutima wanjye ube uwawe nawe ube uwanjye”

Inyikirizo: Warakoze Mana (Warakoze Mana), Warakoze Mana (Warakoze Mana), warakoze gitare (Warakoze Mana),warakoze Mana (Warakoze Mana), ntawe uhwanye nawe (Warakoze Mana, tubivuge urabaruta (Warakoze Mana), yeeeeiiiiihhh

Mu ntambara z’urudaca uhorana intsinzi, wambereye umucyo mu mwijima,ntawakwigereranya wowe urihariye,mukunzi wanjye, munezero wanjye ngira nti “ Nyagasani Mana mubyeyi wanjye uhorana nanjye undinda mu ntambwe zanjye ngufitiye ituro akira umutima wanjye ube uwawe nawe ube uwanjye”

Inyikirizo:Warakoze Mana (Warakoze Mana), warakoze Mana (Warakoze Mana), Ntawe uhwanye nawe gitare (Warakoze Mana),Warakoze Yesu  (Warakoze Mana), Waduhaye igihugu (Warakoze Mana) gitemba  amata n’ubuki (Warakoze Mana) ,Warakoze Mana (Warakoze Mana)……

(Bridge) Haleluya Amen,Ohh Haleluya Amen, ohhh Haleluya Amen,………….

 Inyikirizo:Warakoze Mana (Warakoze Mana) Warakoze Mana (Warakoze Mana) Ntawe uhwanye nawe (Warakoze Mana), Ntawe ukora nk’ibyo ukora,  ohh waduhaye igihugu (Warakoze Mana) gitemba amata n’ubuki (Warakoze Mana) Warakoze Mana (Warakoze Mana), Warakoze Mana (Warakoze Mana)

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

One Comment on “Jules Sentore yasohoye indirimbo yo gushima Imana”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.