Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Jonathan Raphael yagaragaje ko atagowe no guhitamo kuza muri Rayon Sports

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 03-12-2018 saa 11:41:00
Jonathan Raphael Da Silva ubwo yakirwaga n'abakunzi ba Rayon Sports ageze mu Rwanda

Jonathan Raphael Da Silva, rutahizamu ukomoka muri Brazil wamaze kugera mu Rwanda aje kurangiza ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports arahamya ko byamworoheye guhitamo kuza muri iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Ibi yabitangaje nyuma yo kugera mu Rwanda tariki 01 Ukuboza 2018. Uyu rutahizamu yasobanuye ko yaje gusoza ibiganiro bye na Rayon Sports cyane ko ibyinshi bamaze kubyumvikana ubundi akazatangira gukina tariki 07 Ukuboza 2018 ubwo isoko ry’abakinnyi bavuye hanze y’u Rwanda rizaba rifunguye.

Raphael Da Silva aganira n’abanyamakuru yahamije ko yagerageje gushaka amakuru kuri Rayon Sports no ku gihugu cy’u Rwanda abona ari ahantu heza yaza gukina.

Ati “U Rwanda ni igihugu kiza nabajije amakuru yacyo nsanga ni igihugu gituje gifite umutekano kandi kiza. Kuza hano ntibyigeze bingora.”

Jonathan Raphael Da Silva ubwo yakirwaga n’abakunzi ba Rayon Sports ageze mu Rwanda

Yakomeje agira ati “Naganiriye kandi n’unshakira ikipe amubwira byinshi kuri Rayon Sports njya no kuri interineti nsanga Rayon Sports ni ikipe imeze neza ifite abafana benshi kandi ikomeye muri iki gihugu. Navuga ko gufata ikemezo bitangoye.”

Rafael yakinnye mu makipe yo muri Brazil arimo Corinthians Alagoano na Sousa Esporte Clube. Yanabaye kandi mu ikipe ya FC Red Bull Salzburg yo mu kiciro cya mbere muri Autriche.

Bivugwako uyu mukinnyi agomba gutangwaho miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda akazajya afata umushahara w’ibihumbi bitatu by’amadolari ni ukuvuga asaga miliyoni ebyiri n’igice ku kwezi.

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.