Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Johannesburg: Dr. Ngirente n’itsinda ayoboye bahuye n’abashoramari

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 10-11-2018 saa 09:37:57
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente (uwa gatatu uvuye iburyo) ari kumwe n'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika bari mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika (Foto Primature)

Mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yitabiriye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ahagarariye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, we n’itsinda ayoboye bamurikiye abashoramari imishinga inyuranye bashoramo imari yabo.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika. Iyi nama yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo yatangiye ku itariki ya 7 igeza ejo hashize ku wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018.

Muri iyi nama yateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Minisitiri w’Intebe wari uhagarariye Perezida Paul Kagame, yari ayoboye itsinda ririmo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana hamwe n’abashinzwe ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, baboneyeho umwanya wo kugaragariza abashoramari batandukanye ku ngamba u Rwanda rwafashe mu rwego rwo korohereza ishoramari no kubamurikira imishinga itandukanye bashoramo imari cyane cyane iyo mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente n’itsinda yari ayoboye bari kumwe n’abashoramari muri Afurika y’Epfo (Foto Primature)

Imwe mu mishanga bamurikiye abashoramari irimo: Umushinga wa Kigali Innovation City (KIC), Umushinga w’ubukererarugendo muri Karongi, Umushinga wo kubaka amazu aciriritse yo guturwamo, n’umushinga w’ubuhinzi. Bamwe mu bashoramari bitabiriye iki kiganiro bahise bagaragaza ko bifuza kuza gushora imari yabo mu Rwanda, nk’uko itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ribivuga.

Iyi nama mpuzamahanga yari igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu by’Afurika byakongera imbaraga mu ishoramari mu rwego rw’ibikorwa remezo, ingufu, ubuhahirane no gufata ingamba za ngombwa zo korohereza ishoramari mu bihugu by’Afurika.

Ikaba yari yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batandukanye bo ku mugabane w’Afurika barimo Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo ari na we wayitangije ku mugaragaro.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente (uwa gatatu uvuye iburyo) ari kumwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika bari mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika (Foto Primature)

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.