Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyasha kuri Afurika – Perezida wa Sena ya Kenya

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 21-03-2019 saa 17:08:58
Lusaka Kenneth, Perezida wa Sena ya Kenya na mugenzi w'u Rwanda Makuza Bernard bashyira indabo ku Rwibutso (Foto Inteko )

Perezida wa Sena ya Kenya, Kenneth Lusaka, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyasha kinini kuri Afurika ndetse n’Isi muri rusange.

Yabitangaje kuri uyu wa 21 Werurwe 2019 ubwo we n’intumwa z’Abasenateri yari ayoboye baherekejwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda Makuza Bernard basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Beretswe amateka yerekana imibanire y’Abanyarwanda mbere ya Jenoside n’uburyo baje gucikamo ibice hashingiwe ku bibazo by’amoko byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi, aho miriyoni isaga bishwe mu gihe cy’amezi 3.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida wa Sena ya Kenya, Kenneth Lusaka, yavuze ko ibyo yiboneye abikuyemo isomo kandi bibabaje, asaba ko byakabereye isomo abaturage bose b’Afurika kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.

Ati: “Uburemere bw’ibyo twabonye ku Rwibutso, umuntu abumenya ari uko ahigereye ubwe. Jenoside yabaye mu gihugu cy’u Rwanda, ni icyasha gikomeye kuri Afurika, kuko ibi byose byatewe ahanini n’intege nke z’ubuyobozi kuko umuturage usanzwe atari kwibwiriza kwica mugenzi we, byose ni uruhare rw’abayobozi icyo gihe, buri muntu yagombye gufatwa nk’ikiremwamuntu abantu bakubahana ubwabo.

Ibyo bakoze amateka nta bwo azababarira aho bari hose, ibyo twiboneye aha ni amasomo dutahanye tuzajya kwigisha iwacu, twizera ko azafasha abaturage bacu kubana mu mahoro, birababaje cyane ntibizongere ukundi”.

Asanga uruhare rw’ubuyobozi n’Umuryango w’Abibumbye ari ngombwa mu kurinda abaturage no kubafasha gutekana mu rwego rwo kugira ngo ibyabaye mu Rwanda mu 1994 bitazongera kubaho ukundi kuri uyu mugabane.

Abajijwe ku kibazo cy’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bashobora kuba bihishe muri Kenya, Lusaka yasubije ko abakurukiranyweho Jenoside aho bari hose bagomba gukurikiranwa mu rwego rwo guca umuco wo kudahana.

Ati: “Uwo ari we wese ukekwaho ibyaha bya Jenoside aho yaba aherereye hose, agomba kubibazwa n’inzego z’ubutabera, nta bwo abantu nk’abo bagenda badahanwe, aho baba bihishe hose kuri uyu mugabane w’Afurika kandi amateka nk’aya ajyanye n’ibyo bakoze nta bwo azabababarira.”

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Hon. Lusaka hamwe n’Intumwa ayoboye aherekejwe na mugenzi we Hon. Makuza Bernard bakomereje mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho izo ntumwa za Sena ya Kenya zasuye inzu ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Lusaka Kenneth, Perezida wa Sena ya Kenya na mugenzi w’u Rwanda Makuza Bernard bashyira indabo ku Rwibutso (Foto Inteko )

Soma: Nyuma ya Rutunga, u Rwanda rurasaba ko n’abandi bakekwaho Jenoside bafatwa

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.