Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Jenoside: Ubuhamya bw’isanamitima bw’uwiciwe n’uwasahuye umuryango we

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 26-11-2018 saa 07:19:02
Abaturage b'Umurenge wa Huye bemeza ko hari intambwe yatewe mu bumwe n'ubwiyunge

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, bamwe mu barokotse Jenoside n’ababiciye babasha kubana neza mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge bahuriyemo, bagakora ibikorwa byo kwiteza imbere batishishanya.

Ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside n’abayikoze bahuriye mu itsinda ry’abantu 40 bugaragaza ko ubwiyunge bushoboka mu Banyarwanda bose nk’uko byashobotse mu bagize iryo tsinda ry’abantu 20 barokotse Jenoside n’abandi 20 bayikoze.

Mu buhamya bwa Kayibanda Jean Nepomuscene warokotse Jenoside mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye avuga ko mu itsinda ry’abantu 40 arimo yabashije kubabarira abamuhemukiye n’abamwiciye abe mu gihe cya Jenoside bakaba babanye neza.

Ari kumwe n’uwamuhemukiye, baganiriye n’Imvaho Nshya bayitangariza ko barenze amateka mabi yaranze iki gihugu mu bihe byashize, ubu bakaba barigishijwe urukundo no kubabarirana, bakaba babana mu itsinda ribahuza bagafatanya kwiteza imbere binyuze mu bikorwa bakora bibateza imbere birimo kubitsa no kugurizanya mu itsinda ryabo.

Kayibanda Jean Nepomuscene, nk’uwarokotse kandi akaba yarahemukiwe na Rwasa Sylvestre babana mu itsinda avuga ko yababariye uyu wamuhemukiye kuri ubu akaba nta cyaha amubonaho, cyane ko yanamusabye imbabazi.

Kayibanda avuga ko yahuguwe na Association Modeste et Innocent (AMI) mu biganiro by’isanamitima aho yaje kugera ku rwego rwo kumva ko akwiye gutanga imbabazi ku wamuhemukiye mu gihe cya Jenoside.

Ati: “Namuhaye imbabazi mbikuye ku mutima nyuma yo kwigishwa uburyo gutanga imbabazi k’uwaguhemukiye biruhura kandi bigatuma abantu babana neza, ntibyari byoroshye urebye uburyo narokotse n’aho nasigaye ntakigira abange, ariko rwose uyu muvandimwe naramubabariye kandi byangiriye umumaro.”

Kayibanda ahamagarira n’abandi Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gutera intambwe yo kubabarira ababiciye kugira ngo na bo babashe kwigobotora ibikomere by’amateka mabi iki gihugu cyanyuzemo.

Rwasa Sylvestre, umwe mu bateye urugo rwa Kayibanda, akagira uruhare mu gusakambura inzu ye bashakisha uyu muryango ngo bawice, avuga ko yafunzwe igihe k’imyaka 12, aho yigishwaga muri gereza ku bijyanye no kubabazwa n’ibyaha bakoze ngo atera intambwe yo kwirega, kwemera icyaha no gusaba imbabazi.

Avuga ko byageze ubwo yumva atsinzwe, umutima ukamutegeka kubohoka agatanga ubuhamya bw’ibyo yakoze n’ibyo yabonye byose.

Ati “Nyuma yo kwigishirizwa muri gereza ibijyanye no kubohoka ngatanga ubuhamya bw’ibyo nakoze nta cyo nsize inyuma, ngatera intambwe yo kwirega, kwemera icyaha no gusaba imbabazi naje kugabanyirizwa ibihano, bigera n’ubwo mfungurwa.”

Avuga ko akimara kuva muri gereza yaje guhugurwa na Association Modeste et Innocent ku kubana n’abo yahemukiye ndetse akanatera intambwe yo kubasanga akabasaba imbabazi imbona nkubone.

Rwasa avuga ko yaje kujya kureba Kayibanda yari yarahemukiye mu gihe cya Jenoside, amusaba imbabazi abikuye ku mutima na we arazimuha.

Yongeraho ko atari imbabazi gusa yamuhaye ko ahubwo yanamusoneye umwenda w’amafaranga 190.000 yagombaga kumwishyura kubera imitungo ye yangije muri icyo gihe.

Ati: “Ubu tubanye neza, mufata nk’umubyeyi wange, na we iyo agize icyo akenera ko namukorera ntazuyaza kumbwira kandi nange nkaza vuba na bwangu nkamufasha, dore ko amaze no kuba umusaza akeneye abamuba hafi.”

Abaturage na bo bemera ko abagize itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge bateye intambwe ku mpande zombi, kuko babana neza, bagakorera muri koperative batishishanya, bagafasha no kwigisha abantu bataratera intambwe y’imibanire myiza n’ubumwe n’ubwiyunge.

Kayitesi Anne Marie ni umwe mu baturage b’Umurenge wa Huye, avuga ko itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge rigizwe n’abantu 40 ritanga ikizere ko kwiyunga kw’Abanyarwanda bishoboka, kuko bigaragara ko hari intambwe bateye mu kubana neza kandi bamwe bariciye abandi ariko bakaba barateye intambwe yo gukorera hamwe nk’itsinda.

Abaturage b’Umurenge wa Huye bemeza ko hari intambwe yatewe mu bumwe n’ubwiyunge

Abagize itsinda bahurira mu bikorwa by’iterambere

Kayitesi avuga ko hari ibikorwa abagize iri tsinda bahuriramo byo guhinga buri muntu agahabwa umubyizi, ngo bageze ku ntambwe yo guhingira hamwe mu materasi bahawe n’umurenge bakanasarurira hamwe, ibyo basaruye bakabishyira ku isoko bakabona amafaranga abafasha kwiteza imbere ndetse bakanabonamo imbuto batarinze kuyigura.

Mureramanzi Jean Bosco na we ni umuturage, yemeza ko itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge rigizwe n’abantu 40 ari urugero ku bandi kuko bakoze ibyo benshi batashoboye gukora kandi batiyumvishaga.

Ati: “Abagize iri tsinda batubereye urugero rukomeye rw’imibanire myiza n’ubumwe n’ubwiyunge, bitangira benshi bumvaga ko bitazamara kabiri, bazagera aho bagashwana, ariko dore bamaze imyaka igera kuri itanu bari kumwe mu itsinda, bakorana kandi babana neza, ni urugero kuri twe twese.”

Ndayisaba Eric, Umuhuzabikorwa wa Association Modeste et Innocent avuga ko guhitamo abantu 40 mu kagari byatewe n’ubushobozi buke, ariko bakaba bizera ko bazaba umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge mu murenge ndetse no mu karere.

Avuga ko abana b’aba bantu 40 bagize itsinda bamaze gukora itsinda ryabo kuri ubu bakaba barimo gukangurira abandi bana kubana neza no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu bo babana n’abo baturanye.

Yagize ati: “Tubigisha kuva mu bikombe no ku tununga bagahurira mu mataba y’ineza n’urukundo, bivuze ko abari mu bikombe by’amaganya ari abarokotse Jenoside bafite agahinda abari ku tununga ni abayikoze bahemukiye umuryango nyarwanda, tubasaba rero guhurira mu mataba y’ineza n’urukundo.”

Uwamahoro Beata, ushinzwe irangamimerere na Notariya avuga ko itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge ryashinzwe mu Murenge wa Huye rimaze kwera imbuto nziza kuko n’abari barananiranye ku bw’ingengabitekerezo ya Jenoside bagenda bakira bagaruka mu murongo.

Avuga ko ubuyobozi bwiteguye gufatanya na Association Modeste et Innocent kurema andi matsinda kugira ngo umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge wiyongere kandi ukwire hose.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.