Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Jenoside: Imibiri 960 ishyinguye Ngara izunamirwa bwa mbere

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 03-04-2019 saa 19:12:45
Abagize ishyirahamwe Humura ubwo bifatanyaga na Ambasaderi Mugambage Frank kwibukira muri Uganda umwaka washize (Foto Twagira W)

Imibiri 960 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yarohowe mu Mugezi w’Akagera igashyingurwa mu Karere ka Ngara mu Ntara ya Kagera muri Tanzania, izunamirwa bwa mbere uyu mwaka.

Ni igikorwa kirimo gutegurwa n’Ubuyobozi bw’ishyirahamwe Humura rishinzwe gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yatawe mu nzuzi, imigezi minini, ndetse n’ibiyaga.

Perezida w’ishyirahamwe Humura, Alfred Rudodo, ati, “Ni igikorwa duteguye bwa mbere tubifashijwemo na Komosiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, ndetse n’Ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya, ndetse byadushobokera, ikindi gihe tukaba twakoroherezwa kujya no mu yindi Ntara ya Karagwe muri icyo gihugu cya Tanzaniya mu rwego rwo gusura bwa mbere no kumenya imiterere y’imibiri iriyo iri mu rwibutso rutameze neza, maze hagakorwa ubuvugizi ku birebana n’icyakorwa ngo Isiyingurwe mu cyubahiro.”

Rudodo abwiye Imvaho Nshya ko urugendo rwo kujya kwibukira mu mahanga ahari zimwe mu nzibutso zishyinguyemo imibiri yarohowe mu mazi ubusanzwe bajyaga barukorera muri Uganda mu Ntara ya Masaka, by’umwihariko kuri zimwe mu nzibutso ziri mu nkengero z’ikiyaga cya Victoria ku nzibutso nk’iza Kasensero, Golo mu karere ka Mpigi n’ahandi, kuri ubu bakaba barahisemo kwibukira mu kindi gihugu.

Umuyobozi w’ishyirahamwe Humura ati “Kuri ubu mu kwezi gutaha kwa gatanu 2019, turateganya kuzajya kwibukira muri Tanzaniya, mu Karere ka Ngara.”

Imibiri iri muri Ngara izunamirwa uyu mwaka, yashyinguwe n’Itorero ry’abagiraneza ‘Tanganyika Christian Refugee Services Lutheran world federation Ngara” rikorera mu Ntara y’Akagera muri Tanzania.

Mu butumwa yatangiye ku rwibutso rwa Kasensero mu gihugu cya Uganda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari mu gikorwa cyo kwibuka abarohowe mu kiyaga cya Victoria, Amb. Mugambage Frank uhagarariye u Rwanda muri Uganda, yavuze ko ikibazo k’imibiri yatungukiye mu gihugu cya Tanzaniya itarashyingurwa akizi, na we asanga hakwiye kugira igikorwa mu bijyanye n’ubuvugizi ku nzego zirebwa n’ikibazo maze igashyingurwa mu cyubahiro.

Abagize ishyirahamwe Humura ubwo bifatanyaga na Ambasaderi Mugambage Frank kwibukira muri Uganda umwaka washize (Foto Twagira W)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.