Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Jenoside idateguwe na Leta ngo iyishyigikire ntiyashoboka- Bizimana

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 11, 2018

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene aratangaza ko Jenoside itashoboka mu gihe idateguwe na Leta cyangwa ngo iyishyigikire.

Ibi Dr Bizimana yabitangarije mu kiganiro yahaye Abapolisi muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yagarutse cyane ku itegurwa ryayo mu bihe binyuranye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo muri Mata 1994.

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG (ibumoso) na CP Rumanzi Georges, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi Foto Gisubizo G

Yagize ati “Jenoside idateguwe na Leta ntiyashoboka cyangwa se ishobora gutegurwa n’agatsiko k’abantu ariko icyo gihe yashoboka ari uko gashyigikiwe na Leta. Jenoside yateguwe igihe kirekire, yigishwa uhereye mu mashuri, mu gisirikare no mu baturage.”

Akomoza ku nyigisho zatangwaga, Dr Bizimana avuga ko zatangwaga zigamije gucamo abantu ibice, kwima uburenganzira Abatutsi, kubatoteza no kubambura ubumuntu bakitiranwa n’inyamaswa nk’inyenzi, inzoka n’ibirura, byatumye Abahutu bica Abatutsi batababariye kuko n’ubundi babafataga nk’aho atari abantu.

Yagarutse ku nyandiko zinyuranye zanditswe n’abakoloni ndetse n’Abanyarwanda bo mu ishyaka rya Parimehutu nka Gitera wagaragazaga ko Abatutsi bafite Imana yabo Abahutu bakagira iyabo n’ibindi byinshi bitandukanya amako yombi.

Ati “Ivangura ryageze no mu gisirikare, hashyirwaho itegeko ry’uko umusirikare w’igihugu agomba kuba umuhutu gusa. Bigishijwe kandi ko umwanzi nyakuri ari umututsi uri mu gihugu n’uri hanze yacyo.”

Dr Bizimana mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yasobanuye impamvu ikiciro cya Polisi na cyo gikeneye ibiganiro kuko biyifasha gukora neza umurimo wabo n’ishingano bafite yo kugenza ibyaha.

Ati “Ibi bifasha Polisi gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo gukurikirana abakekwaho ibyaha, hari ubumenyi n’ibimenyetso bakeneye mu kumenya uko ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe mu Rwanda, bifasha  kandi kunoza za dosiye zo gukurikirana  abakekwaho Jenoside n’ingenabitekerezo yayo.”

CP Badege Theos, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu avuga ko igikorwa cyo guhabwa ibiganiro cyabaye muri Polisi y’Igihugu nk’abandi banyarwanda bose, akaba ari muri gahunda y’abantu bakora hamwe bahabwa ibiganiro kugira ngo barusheho gukora umurimo wabo neza.

Ati “Ibiganiro nk’ibi bifasha abapolisi kugira ubumenyi ku mateka ya Jenoside uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, cyane ko harimo abakiri bato batanayibonye cyangwa bari bato mu gihe yakorwaga”.

CP Badege anenga abakoraga umurimo wo kurinda umutekano  n’inzego z’iperereza muri Leta zabanje kuko batakoze neza inshingano zabo, n’ubwo bahabwaga amabwiriza n’amategeko y’ibyo bakora, ariko umunyamwuga yemera kwitandukanya n’amakosa akorwa mu mwuga we.

Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bifite insanganyamatsiko igira iti “ Kwibuka twiyubaka”.