Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry’igitabo ku kwirwanaho kw’Abanyabisesero

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 22-06-2019 saa 15:47:41
Madamu Jeannette Kagame (hagati), ubanza ibumoso ni Dr. Jean Damascene Bizimana uyobora CNLG, mu muhango wo kumurika igitabo 'Les collines se souviennent'

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika ku mugaragaro igitabo ‘Les Collines se souviennent’, cyanditswe na Dr. Gasana Oscar, kivuga ku butwari bwihariye bwo kwirwanaho kw’Abatutsi bari batuye mu misozi ya Bisesero, ubu ni mu karere ka Karongi, aho Abatutsi bagerageje kwirwanaho muri Jenoside yabakorewe bahangana n’imitwe y’Interahamwe.

Ni umuhango wabereye i Kigali, wahuriyemo abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, abanditsi n’abanyabugeni, abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru, itangazamakuru n’abandi bantu b’abanyamahanga batandukanye bakorera mu Rwanda.

Igitabo gifite amapaji 403 cyanditse mu rurimi rw’igifaransa, cyasohowe n’Inzu y’ibitabo, Izuba Edition, kigaruka cyane ku buhamya bw’amateka y’Abatutsi ibihumbi 60 bari batuye hamwe mu misozi ya Bisesero, kuva muri Mata kugeza Kamena 1994, bahanganye n’imitwe y’Interahamwe zakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa zica benshi muri bo harokoka 800.

Madamu Jeannette Kagame (hagati), ubanza ibumoso ni Dr. Jean Damascene Bizimana uyobora CNLG, mu muhango wo kumurika igitabo ‘Les collines se souviennent’

Umwanditsi Dr. Gasana usanzwe aba muri Canada, yavuze ko ku myaka ikenda yari impunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akomereza amashuri ye i Londres mu Bwongereza, muri Canada ari naho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga muri kaminuza ya Quebec.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dr. Gasana yavuze ko ajya kwandika amateka y’Abanyabisesero yagira ngo ubutwari bwabo bumenyekane ku Isi hose.

Ati: “Kuko ni amateka adasanzwe, kandi ashobora gutanga isomo mu bintu byinshi; abasore babyiruka kuko Abanyabisesero batwigishije ko nta kiruta agaciro k’umuntu kandi ko ari ngombwa umuntu yagapfira.”

Asobanura uko kwihagararaho kw’Abatutsi bari batuye mu Bisesero, bitanga isomo ko n’ubu Abanyarwanda bagomba kwihagararaho, bakarinda aho bageze kugira ngo badasubira mu mateka ya Jenoside yatumye igihugu gisenyuka.

Ati: “Dukwiye kujya mbere; kujya mbere ni ukugira amateka ayacu, amahame yose arinda ikiremwamuntu aha ubwisanzure umuntu wese akumva ko nta burenganzira afite bwo kubuza undi kubaho. Amateka ya Bisesero arabwira umusore wese ko niba ashaka kubaka igihugu na we azisanzuramo n’abana be bakisanzuramo akwiye kubaha mugenzi we, akubaha ubuzima agakunda igihugu ke”.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kumurika icyo gitabo, by’umwihariko abarokotse Jenoside bari mu Bisesero icyo gitabo kivugaho, bashimye by’umwihariko umwanditsi ku kugaragaza amateka yabo, basaba ko yakongera akandika ku ruhare ruzwi ingabo z’Abafaransa zari mu kitwaga Zone Turquoise zagize mu guca intege Abanyabisesero zibaka intwaro bari bambuye ingabo zari zaje kubica, bikarangira aho kubatabara zibatereranye ari nabwo abicanyi bongeye kubonera intege zo kubica ku bwinshi.

Kayigema Vincent yari umwe mu bari batuye mu Bisesero, ni umwe mu bantu 33 baganiriye n’umwanditsi mu gihe yakusanyaga amakuru y’igitabo ke. Muri Jenoside yari afite imyaka irindwi y’amavuko, yagize ati “Abantu bafite ibyo kwandika bandike ku mateka yacu.”

Muri icyo gitabo havugwamo itariki ya 13 Gicurasi 1994, wari umwe mu minsi mibi ku Batutsi bari batuye mu Bisesero, kuko ari bwo habaye urugamba rutoroshye rwo kurwana n’umwanzi washakaga kubatsemba akabamaraho.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.