Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Jeannette Kagame yasangiye n’abana abaha impano zitandukanye

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 10-12-2018 saa 07:10:10
Madamu Jeannette Kagame yafotoranyije na bamwe mu bana mu birori bisoza umwaka

Madamu Jeannette Kagame yasangiye n’abana baturutse mu miryango itandukanye hirya no hino mu gihugu bagera kuri 200 iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Yabahaye impano zitandukanye n’impanuro zizabafasha mu masomo bagiye gutangira umwaka w’amashuri 2019 bakiga neza.

Wari umunsi w’ibyishimo ku bana, wabereye mu busitani bwo mu biro bya Perezidansi ya Repubulika, ejo hashize tariki ya 9 Ukuboza 2018.

Uyu munsi waranzwe no gusabana hagati y’abana bagaragaza impano zitandukanye, barimo abazi kuvuga amazina y’inka, abasizi, imikino itandukanye, kuririmba, gusangira umutsima n’ibyo kurya n’ibindi.

Aba bitabiriye uwo muhango baturutse mu miryango itandukanye mu gihugu, abavuka ku babyeyi bari mu muryango Unity Club n’abana b’ababyeyi bakora muri Perezidansi.

Madamu Jeannette Kagame yafotoranyije na bamwe mu bana mu birori bisoza umwaka

Yabwiye abo bana ko we n’Umuryango Unity Club babatumiye kugira ngo bumve ibyabashimishije muri uyu mwaka, ingamba bafite mu gutangira umwaka utaha w’amashuri 2019 n’ibindi.

Yabahaye umukoro ko nibagera mu ngo baturutsemo batangira kujya bakorera ku ntego buri kwezi.

Ati: “Ni umukoro utureba twese n’abakuru; nitumara kugera mu rugo dushake aho twandika intego cyangwa imihigo, nibura umwe tuzaharanira kugeraho buri kwezi. Iki gihe ni cyo abantu bafatiramo ingamba z’umwaka, bagasuzuma uko bawusoje, bakanemeza n’uko bakora mu mwaka ukurikira.

Yakomeje agira ati: “Iyo mihigo n’intego kandi muzabigeraho mufatanyije n’abo mubana cyane cyane ababyeyi banyu ndetse n’abavandimwe banyu.”

Hafashimana Alexandre ni umwe mu bana bari aho, yaturutse mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango, asoje amashuri abanza ku kigo cya G.S Kongo Nil. Yavuze ko yatsinze ikizamini cya Seminal cy’uyu mwaka ariko akaba afite umubyeyi umwe, nyina, na we utabasha kumwishyurira amafaranga y’ishuri yishyurwa ku kigo yoherejweho, Petit Seminaire Gisenyi, aboneraho gusaba inkunga yo gukomeza kwiga amasomo ye, mu gihe umuryango Caritas wamurihiriraga wamubwiye ko asigaranye umwaka umwe wo kumufasha.

Jeannette Kagame yamwijeje ko atazagira ikibazo ku mashuri ye, asaba n’abandi bana bafite impano zitandukanye ko bakomeza kuziteza imbere, ku buryo uyu mwaka wa 2018 uzarangira hari ibyo bamaze kugeraho bitandukanye, uko buri umwe impano ye iteye, bakagira umwete mu gihe cyo gukora, bagasoma n’ibindi bitandukanye.

Abana bahawe n’impano zitandukanye zirimo ibikoresho by’ishuri, ibikapu byo gutwaramo ibikoresho by’ishuri n’imipira yo gukina bagira n’umwanya uhagije wo kwidagadura.

Madamu Jeannette Kagame ari hamwe n’abana bo muri korali y’abana bo mu ishuri ry’umuziki Rwanda Rocks baririmbye mu birori bisoza umwaka

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.