Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Jeannette Kagame yasabye abahanzi kubaka amateka meza

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 15-12-2018 saa 19:25:02
Madame Jeannette Kagame areba ibikorwa by'abahanzi

Madamu Jeannette Kagame yasabye abahanzi mu byiciro bitandukanye guharanira guhindura uburyo bamwe babafata cyane cyane mu gihe bashaka kugaragara no gutandukana n’abandi, binyuze mu kugaragaza imyitwarire itandukanye n’iy’abandi muri sosiyete.

Yabitangaje kuri uyu wa 15 Ukuboza 2018 ubwo yitabiraga umuhango w’ibirori byo gusoza ikiciro cya mbere cy’amarushanwa yiswe “Art Rwanda Ubuhanzi” yatewe inkunga n’Umuryango Imbuto Foundation abereye umuyobozi w’ikirenga, amarushanwa agamije kwagura impano z’Abanyarwanda.

Jeannette Kagame yavuze ko nk’umuntu ukurikirana ibyo abahanzi bakora kandi unabikunda, asanga hari imvugo bakwiye guhindura igaragaza ko kugira ngo umuhanzi amenyekane hari uko agomba kwitwara bitandukanye n’uko abantu bamubona inyuma.

Ati “Mufite inshingano ikomeye yo gukuraho imvugo ivuga ko buri muhanzi, kugira ngo agire igikundiro, ashimishe abamukurikira, cyane abahura n’imbaga y’abantu benshi kandi kenshi, hari imyitwarire runaka agomba kugira, guhindura imvugo, uko agaragara inyuma.”

Yakomeje ababwira ko gushaka gusa neza bitandukanye n’iby’abandi ntacyo bitwaye, ariko bibaye bitajyanye n’indangagaciro, ikinyabupfura n’ubushishozi, nta bwo byabageza kuri rya terambere ryifuzwa ko buri Munyarwanda ageraho, abibutsa ko abahanzi bakomeye muri iyi minsi babimazemo igihe kuba abantu bakibabona ari uko babiharaniye.

Ati “Tubumvaho byinshi bitari byiza ariko kandi hari n’ibyo twibonera, nubwo iyo myitwarire idakwiye kwitirirwa mwese kuko tubizi ko atari mwese muyifite.

Bana bacu rero, kwiga no kwiyungura ubumenyi ntibigira iherezo, niba uri umukinnyi mwiza w’ikinamico, ntibikubuza kwiga ibindi ukeneye kugira ngo ube umuhanzi wuzuye koko, ushobora gufatirwaho urugero n’abato.”

Jeannette Kagame yabibukije kandi ko ubuhanzi bakora bakwiye kurenga ibyo kwinezeza no gushimisha ababakurikira, ahubwo bagatangira gutekereza imirimo baha abandi bahereye mu bikorwa by’ubuhanzi, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’iterambere muri rusange.

Yasabye abafatanyabikorwa gukorana n’abahanzi bagera hafi kuri magana atandatu bagiye duhura na bo mu ntara zitandukanye Art Rwanda Ubuhanzi yanyuzemo harebwa impano zitandukanye Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko bafite.

“Art Rwanda Ubuhanzi” ku nshuro ya mbere yahembye abahanzi batandukanye mu byiciro bitandukanye bagaragajemo impano zabo. Mu kiciro k’Ibishushanyo by’ubugeni (Plastic Arts), igihembo nyamukuru cyahawe Muhawenimana Maximilien, igihembo mu kiciro cy’ababyinnyi n’umuziki cyahawe Shyaka Jean Pierre, igihembo cy’umunyamideri cyahawe Jacqueline Mukamurigo, igihembo cya Sinema n’abafotora cyahawe Munezero Jean Chretien, igihembo cya Darama cyahawe Annuarite Uwumukiza, igihembo mu kiciro cy’ubuvanganzo cyahawe Maniraguha Carine.

Mu byiciro by’abari mu matsinda bagaragaje imishinga ishobora guterwa inkunga igatanga akazi kuri benshi ikanateza igihugu imbere, igihembo k’itsinda ry’abakora amavidewo n’amafoto cyahawe ‘Reba Visual Ltd’, igihembo cy’abanyabuvanganzo cyahawe itsinda ryitwa Literature.

Mu kiciro cy’abatsindiye ibihembo ku giti cyabo, buri umwe yahawe igihembo cy’amafaranga miriyoni imwe mu gihe abari mu matsinda bakoze imishinga bahawe miliyoni 10 kuri buri tsinda.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance yavuze ko umushinga Art Rwanda Ubuhanzi umaze amezi ane utangijwe ku nshuro ya mbere, ushakisha abaterwa inkunga mu bihangano byabo bitandukanye. Avuga ko hakoreshejwe abahanzi ibibazo biri mu muryango nyarwanda byashakirwa ibisubizo binyuze mu kugaragazwa no kwamaganwa aho bitari byiza.

 

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.